Gutera penaliti nyuma y’umukino bishobora kuvaho

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira ku isi (FIFA), Sepp Blatter yatangaje ko umupira w’amaguru uta umwimerere iyo umukino urangiye bagaterae penaliti. Yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 25/5/2012 mu nama ihuje abanyamuryango ba FIFA iri kubera muri Roumania.

Umuyobozi wa FIFA avuga ko ruhago ari umukino atari umwanya wo kurwaza umutima abakunzi bawo; ngo umupira w’amaguru ni uw’itsinda si uguhangana k’umuntu umwe n’undi.

Blatter yasabye umudage Franz Beckenbauer uyoboye itsinda ryo kugena no kugenzura amategeko mbere y’igikombe cy’isi kizabera muri Brazil mu 2014 gushaka ubundi buryo buzajya bukiranura amakipe butari gutera penaliti igihe yanganyije ibitego.

Yagize ati “Beckenbauer n’itsinda rye badushakire igisubizo cyasimbura gutera penaliti bitari uyu munsi ariko wenda mu minsi iri imbere”.

Si ubwa mbere uyu Musuwisi uyobora FIFA atanga iki gitekerezo kuko nyuma yaho Ubutariyani butwaye igikombe cy’isi muri 2006, Tariki 27/09/ 2006 i Zurich nabwo yasabye ko mbere y’igikombe cy’isi cya 2010 haba habonetse uburyo busimbura penaliti.

Akanama Blatter yasabye gushaka ubundi buryo bwakoreshwa butari penaliti gashobora kugaragaramo kutumvika. Perezida w’ako kanama, Umudage Franz Beckenbauer, ni umuyobozi w’icyubahiro wa Bayern Munichn yatsinzwe na Chelsea kuri penaliti muri Champions League 2012. Umwungirije ni Kalusha Bwalya wo muri Zambia yatwaye igikombe cy’Afurika 2012 nyuma yo gutsinda Cote d’Ivoire kuri penaliti.

Muri uyu mnwaka wa 2012, imikino ya nyuma ya UEFA Champions League n’igikombe cy’Afrika yasojwe kuri penaliti penaliti. Inshuro ebyiri igikombe cy’isi cyatwawe nyuma yo gutera penaliti. Mu 1994 Brazil yatsinze Ubutaliyani naho mu 2006 Ubutariani butwara igikombe butsinze Ubufransa.

Umukino wahuje Olympiacos na AEK Athens mu gikombe cy’Ubugereki ni wo umaze guca agahigo ko guterwamo penaliti nyinshi kuko hatewe penaliti 15 kuri 14 nyamara umukino wari warangiye ari ibitego bine kuri bine.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yabuze igikombe cya CECAFA 2011 nyuma yo gutsindwa penaliti eshatu kuri ebyiri. Kuya 14/10/2007 mu gikombe cya Lotto APR FC yatwaye igikombe itsinze Rayon Sport penaliti icumi ku icyenda.

Penaliti zemewe gukoreshwa mu mikino itegurwa na FIFA nyuma y’1966 iri tegeko riba mu gatabo k’amategeko ka FIFA ku rupapuro rwa 54.

Thierry Tity Kayishema

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka