Godwin Odibo yatandukanye na APR FC, abashya batangira imyitozo

Ku wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025, ikipe ya APR FC yatangaje ko ku bwumvikane yatandukanye n’Umunya-Nigeria Godwin Odibo, yari yaguze mu mpeshyi ya 2024, mu gihe abakinnyi bayo babiri bashya bakomoka muri Uganda batangiye imyitozo.

Godwin Odibo yatandukanye na APR FC
Godwin Odibo yatandukanye na APR FC

Mu itangazo APR FC yashyize ahagaragara, yavuze ko yatandukanye n’uyu mukinnyi w’imyaka 23 y’amavuko kandi ko bamushimira.

Itangazo riti "APR FC yamaze gutandukana na Odibo Godwin ku bw’umvikane bw’impande zombi. Turamushimira umusanzu we mu kibuga ndetse no hanze, tunamwifuriza guhirwa muri byose."

Amakuru agera kuri Kigali Today ahamya ko Godwin Odibo yemeye guhabwa imperekeza y’imishahara y’amezi atandatu agasesa amazerano. Uyu musore ahasize mugenzi we Chidiebere Nwobodo bazanye, ariko we kugeza ubu utari wumvikana na APR FC ngo batandukane, kuko avuga ko agomba guhabwa imishahara y’amezi 13 cyangwa 12 kugira ngo agende.

APR FC itandukanye n’uyu mukinnyi mu gihe imaze kwinjiza abandi babiri, aribo Hakim Kiwanuka na Denis Omedi bakina ku mpande imbere, aho aba Banya-Nigeria bari bazaniwe gutanga imbaraga.

Chidiebere Nwobodo we asaba guhembwa umwaka kugira ngo agende
Chidiebere Nwobodo we asaba guhembwa umwaka kugira ngo agende

Hagati aho, abakinnyi bashya ba APR FC, Hakim Kiwanuka na Denis Omedi iheruka kugura, batangiye imyitozo ku wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025.

Aba bakinnyi bakomoka muri Uganda baguzwe muri Mutarama 2025, ngo baze kongera imbaraga muri iyi kipe, bakiriwe ku kibuga cy’imyitozo i Shyorongi babanza kwakirwa na bagenzi babo, bahita banatangira imyitozo.

Denis Omedi yaguzwe avuye mu ikipe ya Kitara FC, aho mu mikino icumi yari amaze gukina muri shampiyona nta gitego na kimwe yatsinzemo, mu gihe Hakim Kiwanuka we mu mikino 15 ibanza ya shampiyona ya Uganda 2024-2025, yatsinzemo ibitego bitanu.

Denis Omedi
Denis Omedi
Hakim Kiwanuka
Hakim Kiwanuka

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka