Gisanura yatorewe kujya muri komite nyobozi ya CECAFA
Raoul Gisanura Ngezi usanzwe ari umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yamaze gutorerwa kujya muri komite y’ubuyobozi bwa CECAFA mu matora yebereye i Dar es Salaam muri Tanzania ku wa gatatu.
Gisanura wari uhanganye n’abantu umunani bavuye mu bihugu bigize akarere ka CECAFA, yaje kugirirwa icyizere agira amanota menshi yamuhesheje kuba mu bayobozi batanu bagomba kuyobora CECAFA harimo n’umuyobozi mukuru (president).
Iyi komite izaba iyobowe na Leodgar Tenga wongeye gutorerwa kuyobora CECAFA nyuma y’uko umunya Djibouti Fadoul Hussein bagombaga guhangana atashoboye kuza.
Uretse Gisabura, iyi komite izaba igizwe na Tariq Atta Salih wo muri Sudan, Sahilu Wolde wo muri Ethiopia na Abdiqani Saeed Arab uturuka muri Somalia.
FERWAFA dukesha iyi nkuru ivuga ko iyi komite ya CECAFA ifite manda y’imyaka ibiri.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|