Gicumbi yashyize yemera kuzakina na Espoir

Ikipe ya Gicumbi FC yiteguye guhura na Espoir kuwa gatandatu tariki 06/12/2014 ya nyuma yo gutangaza mbere ko itazakina uyu mukino FERWAFA itayemereye ibyo yari yayisabye.

Ikipe ya Gicumbi yagombaga gukina na Espoir tariki 22/11/2014 yanga kujya mu kibuga i Rusizi, nyuma yo gusanga Espoir nta kibaho cyo gusimbuza (Tableau de remplacements) ifite, kandi FERWAFA yari yatangaje ko ikipe izaba idafite uru rubaho izahita iterwa mpaga.

Iyi mpaga ya Espoir ariko yaje kutavugwaho rumwe biza no kurangira komite nyobozi yemeje ko umukino wa Espoir usubirwamo tariki 06/12/2014 ukazabera kuri sitade ya Kicukiro.

Gicumbi FC iheruka gutsinda APR FC mu mpera z'icyumweru gishize.
Gicumbi FC iheruka gutsinda APR FC mu mpera z’icyumweru gishize.

Iki cyemezo ntabwo cyashimishije ikipe ya Gicumbi FC yatangaje ko ibangamiwe, cyane cyane ko yari yakurikije amabwiriza FERWAFA yari yabahaye yo kudakina umukino mu gihe cyose ikipe yawakiriye itujuje ibisabwa.

Iyi kipe ariko nyuma yaje kwandikira FERWAFA iyibwira ko izakina uyu mukino ari uko isubijwe ibyo yatanze ku rugendo rw’i Rusizi. Nyuma yo gusuzuma ibi, FERWAFA ngo yabwiye ubuyobozi bwa Gicumbi FC ko igiye kubishyikiriza komisiyo ibishinzwe maze iyi kipe yemera gukina, nk’uko umunyamabanga wayo, Dukuzimana Antoine yabitangarije Kigali Today.

Ati “Tuzakina uwo mukino kuko badusubije bakatubwira ko ibyo twasabye babishyikirije komisiyo ibishinzwe. Twasabye ko bazadusubiza amafaranga twakoresheje tujya Rusizi kandi barabyumvise. Baramutse badushubije igisubizo kitari cyiza hashobora kuvuka ikindi kibazo ariko twizeye ko bizagenda neza kuko (twanga gukina) twubahirije amabwiriza bari batanze”.

Iyi baruwa ya FERWAFA niyo ntandaro yo kudakinirwa igihe k'umukino wa Espoir FC na Gicumbi FC.
Iyi baruwa ya FERWAFA niyo ntandaro yo kudakinirwa igihe k’umukino wa Espoir FC na Gicumbi FC.

Ikipe ya Gicumbi FC yari yashoboye kwitwara neza ku munsi wa cyenda wa shampiyona itsinda APR FC ya mbere 1-0 kuri sitade ya Kigali, mu gihe kuri sitade de l’amitié ku Mumena, ikipe ya Espoir na yo yahatsindiye Kiyovu 1-0.

Ikipe ya Gicumbi FC uyu mwaka yagize intangiriro nziza dore ko ubu iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 11 mu mikino umunani yonyine imaze gukina aho irusha inota rimwe Espoir bakurikirana.

Jah d’Eau Dukuze

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka