Kuri uyu wa gatanu ku i Saa cyenda zuzuye za hano mu Rwanda,ikipe y’igihugu ya Ghana "Black Stars",iraza kuba ikora imyitozo yayo ya nyuma,mbere y’uko izaba icakirana n’Amavubi ku munsi w’ejo.

Iyi kipe y’igihugu ya Ghana yari yabanje gutangaza ko izagera i Kigali ku i Saa Cyenda z’amanywa,gusa abantu barayitegereza kugeza ubwo abenshi mu bafana bitahiye,aho bamwe bari baje biteguye guhura n’aba Stars basanzwe babona ku ma televiziyo.

Abakinnyi ba Ghana bageze i Kigali
Braimah Razak, Antwi Ofori, Dauda Abdul Fatau, Afful Harrison, Baba Rahman, Boye John, Mensah Jonathan, Amartey Daniel, Daniel Nii Agyei, Afriyie Acquah, Andre Ayew Morgani, Jordan Ayew Pierre, Gyan Asamoah, Wakaso Mubarak, Rabiu Mohammed, Accam David, Jeffrey Scglupp, Christian Atsu TWasam, Assifuah Ebenezer, Benard Mensah, Solomon Asante, Edwin Gyimah, Richmond Boakye Yiadom na Yaw Frimpong.

Abayoboye ikipe:
Avram Grant (Umutoza mukuru), Konadu Maxwell (Umutoza wungirije), Nassam Yakubu, Adam Mutawakilu Baba, Ofosu Anim Noah, Ankomah Samuel Kwame, Nii Sabahn Quaye, Mintah Joseph, Okyere Michael, Hamidu Ishmeal, Gerard Nus, Asante Alexander, Kwesi Nyantakyi, Joel Tetteh Mavis Amanor, Opare William, Hon Vincent Oppong Asamoah, Adam Munkaila, Crenstil Frederick, Emmanuel Oteng, Adadevoh Seyiedjorm Awusi, Afriyie George na Ibrahim Sannie Daara.
Uyu mukino uzahuza Amavubi n’u Rwanda utegerejwe kuri Stade Amahoro guhera ku i Saa Cyenda n;igice kuri uyu wa gatandatu taliki ya 05 Nzeli 2015,umukino wo mu rwego rwo gushakisha itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afrika kizabera muri Gabon 2017.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Amavubi Arabikora Rwose Turabatsinda 3 kuri 1
byaba byiza twongeye kuyisubira tukayandikishaho amateka ubwa kabiri ariko Ghana irakomeye kabisa
turayinsinda 02 kuri 01
ibyo bihangange turabikuraho imihigo bwa kabiri tu 2;1
Ghana turayitsinda cyane.
EQUIPE YA GHANA