Gatsibo Football Academy izahagararira u Rwanda muri Gabon muri Airtel Raising Star

Nyuma yo gutsinda ikipe y’Akarere ka Kayonza ibitego 6 kuri 5 mu irushanwa ryiswe Airtel Raising Star, ikipe y’Akarere ka Gatsibo ni yo izahagararira u Rwanda mu marushanwa ateganijwe mu gihugu cya Gabon, nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’Akarere nyuma yo gushyikirizwa igikombe.

Gatsibo Football Academy y’abatarengeje imyaka 17 ibarizwa mu murenge wa Kiramuruzi yegukanye iyi ntsinzi bitayoroheye mu mukino warabereye mu karere ka Rubavu ku cyumweru tariki 3/8/2014.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise, yakira igikombe na sheke y’amafaranga ibihumbi 500 abakinnyi bamushyikirije, yabashimiye uburyo bahesheje Akarere ishema anabashimira uburyo bitwaye neza mu tundi turere tugize igihugu.

Ruboneza akomeza avuga ko Akarere ayoboye katazahwema gushyigikira ikipe yako kuko nayo itabakojeje isoni, ahubwo yabahesheje ishema mu ruhando rw’utundi turere anabizeza ubufatanye mu marushanwa ateganywa mu gihugu cya Gabon kuko ikipe y’Akarere ka Gatsibo ariyo izahagararira u Rwanda mu bindi bihugu.

Ikipe Gatsibo Football Academy yifotozanya n'umuyobozi w'Akarere nyuma yo kwakira igikombe na sheke.
Ikipe Gatsibo Football Academy yifotozanya n’umuyobozi w’Akarere nyuma yo kwakira igikombe na sheke.

Ntirenganya Jean de Dieu umutoza mukuru w’ikipe Gatsibo Football Academy, ashyikiriza Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise igikombe bahawe nyuma y’urugendo rurerure banyuzemo kugera ku ntsinzi, yashimye uburyo ubuyobozi bw’Akarere budahwema kubashyigikira mu mwuga wabo bikaba byarabahesheje ishema.

Amarushanwa Gatsibo Football Academy yatsinzemo ikipe y’Akarere ka Kayonza yateguwe ku bufatanye na sosiyete y’itumanaho ya Airtel, ikaba yarashyikirije iyi kipe igikombe n’amafaranga ibihumbi 500,000 y’u Rwanda.

Gatsibo Football Academy ni yo yavuyemo abakinnyi benshi mu batarengeje imyaka 17 babarizwa mu makipe atandukanye yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda ndetse no mu cyiciro cya kabiri.

Benjamin Nyandwi

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka