Ni nyuma y’imikino ya nyuma y’imiyoborere myiza mu irushanwa umurenge Kagame Cup yabaye kuwa 29/04/2016 igahuza umurenge wa Mugunga na Gakenke mu bagore, n’umurenge wa Gakenke na Kivuruga mu bagabo.
Muri iyi mikino ikipe ya Kivuruga yatsinzemo Gakenke mu bagabo kuri penaliti 6-5 naho Gakenke igatsinda Mugunga 2-0 mu bagore, yanitabiriwe n’abakecuru n’abasaza, bavuga ko bituma barushaho kwishimisha no gusabana.


Nyirabyatsi Alivera wo mu murenge wa Nemba uri mu kigero cy’imyaka 50, avuga ko ari byiza kuko bituma barushaho gusabana bagahuza urugwiro.
Ati “imikino barimo gukina iradushimisha cyane ku buryo mfite n’umwana akavuga ati ngiye mu mukino nk’uyu sinamubuza kuko bibafasha gusabana, kumvikana, gukundana. None se nkanjye nk’umubyeyi iyo mbona abana barimo kuvugana, baganira neza barimo gukina uriya mukino undi mwana akaza agakurura mugenzi we mba mbona ari byiza byadushimishije”.

Shumbusho Fabien wo mu murenge wa Gakenke, avuga ko iyo abana babo bahuye nabo mu yindi mirenge hari byinshi bungukiramo kandi bikanabarinda ingeso mbi zitandukanye zirimo n’ubuzererezi.
Ati “abana bacu n’aba hariya iyo bahuye, twumva ko ari ikintu kigomba kububaka kandi natwe bikatwubaka, bikabarinda kugira ngo baba inzererezi n’imbobo. Ibi bintu nibyo bizima”.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias, yabwiye abitabiriye iyi mikino ko kimwe mu byo aya marushanwa agamije ari ukugira ngo abantu barusheho kwishima no gusabana kuko ari ngombwa mu buzima.
Ati“ngirango nabonye hano mwese uburyo mwari mufite ishyaka ryo gufana, ubona abantu bamwe bishimye, ubundi mu kanya ukabona bararakaye abandi bakishima, icyo ni ikintu cyiza kijyanye n’ubusabane. Mu miyoborere myiza abayobozi bagomba gusabana n’abaturage, ariko noneho n’abaturage bakagira umwanya wo kwishima kuko iyo wishimye mu buzima bwawe hari imyaka wiyongeraho”.
Amakipe ya mbere akaba yahawe igikombe hamwe n’amafaranga ibihumbi 100 mu gihe aya kabiri yahawe amafaranga ibihumbi 70.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|