Gakenke: Abakunzi ba ruhago begerejwe “Premier betting”
Hashize iminsi mike, sosiyete ya Premier betting ifunguye imiryango yayo mu Mujyi wa Gakenke, abakunzi b’umupira w’amaguru batangaza ko babyakiriye neza kuko babonye aho bazagerageza amahirwe yabo, bikagira icyo bihindura mu buzima bwabo.
Umwe mu bafana ba ruhago yagize ati: “ Ibya premier betting twabyumvaga i Kigali none bigeze iwacu mu Gakenke, ni amahirwe yacu kuko tuzagerageza amahirwe yacu, dukabye inzozi. Maze gutomba inshuro eshatu kandi mfite icyizere cy’uko nzatombora amafaranga menshi.”

Icyo bateze kuri ubu buryo bwo kugerageza amahirwe yabo ni ugukundisha Abanyagakenke umupira w’amaguru kuko hari abazakunda ruhago kubera ko bafite inyota zo kwegukana akayabo k’amafaranga yo muri premier betting.
Mu cyumba kitari kinini Premier betting ikoreramo mu karere ka Gakenke uhasanga umubare munini w’urubyiruko rwaje kureba umupira w’amaguru, ibi biterwa n’uko nta handi hantu bashobora kujya kurebera umupira igihe cyose uretse ahantu habiri hakora nabwo rimwe na rimwe cyane cyane habaye imikino ikomeye.

Umukozi wa Premier betting yatangarije Kigali Today ko bo batazerekana imikino y’umupira w’amaguru ahubwo bazaha amahirwe abakunzi ba ruhago kugira ngo bagerageze amahirwe yabo.
Ku kibazo cy’uko abantu nta hantu henshi bakurikirira imipira, avuga ko n’ikoranabuhanga ryabyorohereje kuko hari abareba uko imikino yarangiye bakoresheje interineti ya terefone na mudasobwa.
Nshimiyimana Leonard
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
muraho igitekerezocyange niki nkuko mbere byari bimeze twabetingaga dukoresheje telefone byaratwohereraga nkatwe dutuye mucyaro tukaba twifuzako mwabigarura kuko bifasha abatuye mu cyaro murakoze
ese kuki primier betting yahangaze kuri 4ne?