Gabon yakoze imyitozo,umutoza yiteguye kwigaranzura Amavubi

Ikipe ya Gabon yageze mu Rwanda kuri uyu wa gatatu,yakoze imyitozo kuri uyu wa kane yitegura umukino uzaba ku wa gatandatu

Mu gihe u Rwanda rwitegura igikombe cy’Afrika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu(CHAN),ikipe y’u Rwanda irakina umukino wa gicuti kuri uyu wa gatandatu na Gabon izakira igikombe cy’Afrika cya 2017.

Umunyezamu ahanganye n'amashoti ya bagenzi be
Umunyezamu ahanganye n’amashoti ya bagenzi be

Ikipe ya Gabon yageze mu Rwanda ku wa gatatu,yahise ikora imyitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ku kibuga cy’imyitozo cya Ferwafa i Remera,aho iyi kipe ifite icyizere gihagije cyo gutsinda u Rwanda nk’uko umutoza wayo yatangarije Kigali Today.

Yagize ati "Nta mukinnyi n’umwe wo mu Rwanda nzi,icyo nzi n’uko iyi kipe yaje iwacu ikahadutsindira igitego kimwe ku busa,ubu natwe twizeye kubasanga iwabo tukanabatsinda,n’ubwo nta mukinnyi ukina hanze nka Aubamenyang twazanye"

Uyu mutoza kandi yatangaje ko uyu mukino bawusabwe n’u Rwanda nyuma y’aho Ferwafa yasinyanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Gabon (Fegafoot), amaszerano y’ubufatanye mu mupira w’amaguru.

Nyuma y'imyitozo barashima Nyagasani
Nyuma y’imyitozo barashima Nyagasani
Abakinnyi mu karuhuko barasoma amazi y'Inyange
Abakinnyi mu karuhuko barasoma amazi y’Inyange

Ikipe ya gabon iri i Kigali

Yves Stephane Bitseki Moto, Laurhian Kantsounga, Auriol Pongui Kombo, Wilfrid Ebane Abessolo,Bardel Ngandjouma, Edmond Mouele, Assoumou Eyele,Knox Ness Younga,David Massamba,Kabi Djesnot Tchen,Franck Obambou,Romaric Fred Rogombe, Axel Meye, Rick Allogho Mba, Yann Gnassa, Jerry Nzamba, Romuald Ntsitsigui na Koussou Bamba.

Abatoza n’abaherekeje ikipe

Bounguedza Stephanie,Yala Nkouou Anicet,Deckoussoud Jacques,Ondjandambela Moussa Vou Jean Yves,Birinda Jean Sylvain,Nzong Mombo Jean,Mombo Serge Joel, Sylla Mohamed Sidi, Ognenguet Ngoleine Charles.

Uyu mukino uzahuza u Rwanda na Gabon,biteganijwe ko uzabera kuri Stade Amahoro kuri uyu wa gatandatu guhera ku i saa cyenda n’igice. U Rwanda rukaba kandi ku wa gatandatu ushize rwaratsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Ghana igitego 1-0.

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kugirango twebwe abanyarwanda twerekane ko dufite ubudahangarwa muri foot ball tugomba gutsinda gabon ibitego bitatu kubusa

murenzi christophe yanditse ku itariki ya: 11-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka