GS Camp Kanombe na E.S. Rukara yegukanye ibikombe muri “Schools Kagame Cup”

Urwunge rw’Amashuri rwa Camp Kanombe ryo mu karere ka Kicukiro (mu bahungu) ndetse n’Ishuri Ryisumbuye rya Rukara mu karere ka Kayonza (mu bakobwa) ni yo mashuri yegukanye ibikombe ku rwego rw’igihugu mu marushanwa y’umupira w’amaguru yo mu mashuri yisumbuye yitiriwe Umukuru w’igihugu “Schools Kagame Cup”.

Iyi ntsinzi kuri aya mashuri yabonetse mu mikino ya nyuma y’aya marushanwa yabereye i Rwamagana, ku Cyumweru, tariki ya 22/06/2014, yahise inayaha amatike yo kuzasohokera u Rwanda mu marushanwa y’imikino ihuza amakipe y’amashuri yisumbuye yo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (FEASA).

Ishuri rya Groupe Scolaire Camp Kanombe mu cyiciro cy’abahungu ryabonye intsinzi nyuma yo gutsinda ikipe ya COSTE Hanika yo mu karere ka Nyanza 1-0, naho Ecole Secondaire Rukara ryo mu karere ka Kayonza ryegukana intsinzi nyuma yo gutsinda Groupe Scolaire Kabusunzu ryo mu karere ka Nyarugenge kuri penaliti 5-4.

Ikipe ya GS Camp Kanombe yishimira igikombe giherekejwe na sheke y'amagaranga ibihumbi 500.
Ikipe ya GS Camp Kanombe yishimira igikombe giherekejwe na sheke y’amagaranga ibihumbi 500.

Aya marushanwa yateguwe mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza, by’umwihariko binyuze mu rubyiruko rw’abanyeshuri ariko kandi bikaba n’akanya keza ko kugira ngo uru rubyiruko tugaragaze impano zarwo, bityo babe babasha no gutera imbere bazamuka mu makipe akomeye.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’imiyoborere myiza mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB), Ruburika Antony yashimiye amakipe yitabiriye aya marushanwa kandi asaba uru rubyiruko gukomeza gushyigikira imiyoborere myiza bubahiriza ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore, kurangwa n’imyitwarire myiza kugira ngo bazabashe kuba abayobozi beza.

Bwana Ruburika yagize atai “Turashaka ko urubyiruko rugira uruhare mu miyoborere y’iki gihugu, by’umwihariko hatezwa imbere imikino kandi abahungu n’abakobwa bakagira uburenganzira bungana.”

Capiteni w'ikipe y'abakobwa ya E.S. Rukara (Kayonza) yakira igikombe giherekejwe na sheke y'amafaranga ibihumbi 500 yashyikirijwe n'Umuyobozi muri RGB, Antony Ruburika.
Capiteni w’ikipe y’abakobwa ya E.S. Rukara (Kayonza) yakira igikombe giherekejwe na sheke y’amafaranga ibihumbi 500 yashyikirijwe n’Umuyobozi muri RGB, Antony Ruburika.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ireme ry’uburezi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB), Gasana Janvier, yavuze ko bishimishije kubona abana bato bitwara neza mu mikino nk’iyi kuko ngo birabaha amahirwe yo kuzamuka mu byiciro by’umupira w’amaguru.

Bwana Gasana akaba yabasabye ko bakomeza kwitegura kugira ngo bazabashe kwitwara neza mu marushanwa ya FEASA azabera I Dar Es Salaam muri Tanzania muri uyu mwaka.

Bwana Gasana kandi yasabye uru rubyiruko kwirinda abantu bose bashobora kuboshya babizeza ibitangaza ngo bitume bateshuka ku bunyangamugayo ndetse bishore mu bikorwa bibi kuko ngo bishobora “kubakenya” bigatuma batagera ku ntego zabo.

Imikino yabereye i Rwamagana ku kibuga cya Saint Aloys.
Imikino yabereye i Rwamagana ku kibuga cya Saint Aloys.

Bwana Rugasire Euzebius ushinzwe siporo zo mu mashuri mu karere ka Kicukiro yatangaje ko bishimiye cyane kuba begukanye iki gikombe gitanzwe bwa mbere mu marushanwa “Schools Kagame Cup” kuko ngo bifasha amashuri gusabana no kunoza umuco w’imiyoborere myiza.

Ikindi gikomeye ngo ni uko bifasha uru rubyiruko kubona ubutumwa bw’ingirakamaro kuri gahunda z’imiyoborere myiza kugira ngo bakomeze gukura bayimakaza.

Amakipe yabaye aya mbere muri aya marushanwa yahawe ibikombe ndetse na sheki y’amafaranga ibihumbi 500 kuri buri kipe naho aya kabiri ahembwa amafaranga ibihumbi 250 kuri buri cyiciro.

Emmanuel Ntivuguruzwa

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka