FERWAFA yisubiyeho yemera ko umukino wa Rayon na APR FC uzaba ku cyumweru

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Federation Rwandaise de Football Amateur, ryokejwe igitutu ryemera kugarura umukino wa Rayon Sport na APR FC ku cyumweru tariki 23/3/2014, nyuma y’aho Rayon Sport igaragarije ko itemera impamvu zose zatangwaga na FERWAFA zo gusubika uwo mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona.

Uwo mukino wagaruwe ku itariki wagombaga kuzaberaho nyuma y’inama nyinshi zakozwe mu gihe gito kubera ibibazo byinshi byari byamaze kuvuka aho abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko aba Rayon Sport ndetse n’ubuyobozi bw’iyo kipe bwagaragazaga ko butemera impamvu uwo mukino wasubikwa.

Rayon Sport yari yemeje ko izahagarika amarushanwa ya 2013/2014 yose byarangiye hemejwe ko umukino wayo na APRfc uzakinwa ku cyumweru kuri sitadi ya Nyamirambo.
Rayon Sport yari yemeje ko izahagarika amarushanwa ya 2013/2014 yose byarangiye hemejwe ko umukino wayo na APRfc uzakinwa ku cyumweru kuri sitadi ya Nyamirambo.

Ku wa kabiri tariki 18/3/2014 nibwo FERWAFA yari yatangaje ko umukino wa shampiyona wagombaga guhuza Rayon Sport na APR FC utakibaye kuri icyi cyumweru kuko ngo wazatera umutekano mucye kubera abafana benshi bazawitabira kandi ko sitade ya Kigali i Nyamirambo igomba kuzawakira ari ntoya.

Ikipe ya Rayon Sport igomba kwakira uwo mukino, ntiyemeraga iyo mpamvu, ndetse nyuma n’ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu bwaje gutangaza ko gusubika uwo mukino byaturutse kuri FERWAFA , atari icyemezo Polisi y’igihugu ifitemo uruhare. Aha Kigali Today yakwibutsa ko FERWAFA yari yavuze ko ngo inzego z’umutekano zari zagaragaje impungenge ko zitizeye kuzabasha kurinda umutekano w’abafana benshi bateganyijwe kuwitabira. Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yo ngo yiteguye kurinda umutekano w’abafana bazaza kureba uwo mukino nta kibazo.

APR FC itsinze uwo mukino yaba ifite amahirwe menshi yo gutwara igikombe cya shampiyona cyegukanywe na Rayon Sport umwaka ushize.
APR FC itsinze uwo mukino yaba ifite amahirwe menshi yo gutwara igikombe cya shampiyona cyegukanywe na Rayon Sport umwaka ushize.

Umwe mu bafana ba Rayon Sports utuye mu Gatsata mu mujyi wa Kigali utarifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye Kigali Today ko asanga impamvu nyamukuru yo gushaka gusubika uwo mukino ari APR FC ifite abakinnyi bakomeye bavunitse, barimo ba myugariro Bayisenge Emery na Rutanga Eric, ikaba ngo yifuza cyane ko uyu mukino wasubikwa ukazakinwa baragarutse mu kibuga, uyu akaba yarumvikanishaga ko APR FC iri inyuma y’icyemezo cya FERWAFA.

Ibyo bibazo bishingiye ku kutavuga rumwe ku mpamvu zatuma uwo mukino usubikwa, zatumye Rayon Sport yandikira inzego zitandukanye zirebwa n’umupira w’amaguru mu Rwanda, harimo na minisitiri ufite imikino mu nshingano ze, ivuga ko mu gihe uwo mukino utabereye igihe wateganyijwe, ihita isezera mu marushanwa yose y’uyu mwaka w’imikino ya 2013-2014.

Nyuma y’iyo baruwa, mu gitondo cyo ku wa gatatu tariki 19/3/2014, FERWAFA yatumije ikiganiro cy’igitaraganya n’itangazamakuru isobanura impamvu z’ibyo byose, ariko iguma ku cyemezo cyayo cyo gusubika uwo mukino.]

Ikibazo cy'isubikwa ry'umukino wa Rayon Sport na APR FC cyatumye umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent atumiza inama nyinshi mu munsi umwe
Ikibazo cy’isubikwa ry’umukino wa Rayon Sport na APR FC cyatumye umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent atumiza inama nyinshi mu munsi umwe

Ku gicamunsi cyo kuri uwo wa gatatu, nyuma y’aho Polisi y’igihugu ivugiye ko ari nta kibazo ifite cyo kurinda umutekano w’abafana, FERWFA yatumije inama ya kabiri mu munsi umwe n’itangazamakuru, umuyobozi wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaule, yisubiraho avuga ko uwo umukino uzaba ku cyumweru nk’uko byari biteganyijwe.

Nzamwita yabwiye itangazamakuru ko nyuma y’inama yagiranye n’abayobozi ba Rayon Sport, bemeranyijwe noneho ko umukino uzaba ku cyumweru kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, dore ko Stade Amahoro ikunze kwakira imikino yahuje Rayon Sport na APR FC irimo gusanwa.

Mu mukino uheruka, APR FC yatsinze Rayon Sport igitego 1-0 ariko warimo amahane menshi
Mu mukino uheruka, APR FC yatsinze Rayon Sport igitego 1-0 ariko warimo amahane menshi

Muri iyo nama hamenyeshejwe ko uwo mukino uzarebwa n’abafana batarenze ibihumbi 7000, abandi barengaho bakaba batemerewe kwinjira, ari nayo mpamvu ngo imiryango ya sitade ya Kigali izafungwa saa munani n’iminota 45.

Hanemejwe kandi ko kureba uwo mukino, amafaranga makeya asabwa ari ibihumbi bitatu ahadatwikiriye, ahatwikiriye ariko ku mpande hakazaba ari ibihumbi bitanu naho mu myanya y’icyubahiro bikazaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi.

Aya makipe agiye guhura akurikiranye ku myanya ibiri ya mbere kuko APR FC ariyo iyoboye urutonde n’amanota 49, ikarusha Rayon Sport amanota atatu mu gihe hasigaye imikino itandatu ngo shampiyona irangire.

Umukino uhuza aya makipe ahora ahanganye akenshi ubera kuri Stade Amahoro kandi ugahuruza imbaga nini cyane
Umukino uhuza aya makipe ahora ahanganye akenshi ubera kuri Stade Amahoro kandi ugahuruza imbaga nini cyane

Rayon Sport yatwaye igikombe cya shampiyona iheruka iramutse itsinze uwo mukino yafata umwanya wa mbere kuko kugeza ubu amakipe yombi anganya ibitego azigamye, naho APR FC iramutse itsinze uwo mukino amahirwe yayo yo gutwara igikombe yahita aba menshi cyane kuko yashyiramo ikinyuranyo cy’amanota atandatu.

Mu mukino wa shampiyona ubaza wahuje aya makipe yombi, APR FC yari yatsinze Rayon Sport igitego 1-0, uwo mukino ukaba wari wakiniwe kuri sitade Amahoro yari yuzuye abakunzi ba ruhago ku buryo budasanzwe.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndabashimira cyane kuko muduha ubusobanuro bwimbitse ndi umufana wa Rayon ndifuza ko uyu mukino wazarangwamo amahoro masa kuko bazaba ba kur stade ntoya cyane kandi nsaba Imana ngo izaduhe gutahukana insinzi

uwingabire canisius yanditse ku itariki ya: 21-03-2014  →  Musubize

kuki igikona kibagishaka kutugerageza nibareke dukine bareke ubwoba

rugimbana eugene yanditse ku itariki ya: 21-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka