Akanama kashyizweho tariki 27/4/2012 myuma y’aho umukino wagombaga guhuza Police n’Isonga tariki 25/04/2012 utakinwe kubera ko Isonga itagaragaye ku kibuga. Ubwo Police yagerage ku kibuga, yasanze Isonga itaje, Abasifuzi hamwe n’ikipe ya Police bafata umwazuro wo gutaha, Police isaba ko Isonga yaterwa mpaga, ariko si ko byagenze.
Isonga yanze kuza gukina uwo mukino kubera ko aribwo abakinnyi bayo bari bakiva gukinira ikipe y’igihugu muri Namibia, kandi ubuyobozi bwayo bugatangaza ko abakinnyi bari bakinaniwe, dore ko hari hatarashira amasaha 48 bagarutse mu Rwanda, kandi ngo banabimeyesheje FERWAFA mbere yo kujya muri Namibia ariko FERWAFA itinda kubasubiza.
Nubwo ariko ako kanama kemeje ko umukino ugomba kuzasubirwamo, ntabwo kigeza kagaragaraza uwakoze amakosa hagati y’ayo makipe yombi.
Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Michel Gasingwa, avuga ko impamvu Isonga FC ititabiriye uwo mukino ifite ishingiro mu gihe na Police ivuga ko yageze ku kibuga ikabura ikipe bakina nayo.
Ubusanzwe itegeko rivuga ko nta mukino ushobora gukinwa mu gihe hagati y’uwo mukino n’uwawubanjirije, hatarashira amasaha 48.
Abakinnyi b’Isonga binganje mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, bagarutse mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 23/ 04/ 2012 kandi umukino wari uteganyijwe ku wa gatatu tariki 25/4/2012 saa cyenda n’igice, bivuze ko amasaha 48 yari kuba atararangira.
Nyuma yo kubona ko amakipe yombi afite ishingiro, ubuyobozi bwa FERWAFA bwemera ko habayeho kutavugana neza uko uwo mukino wazakinwa n’igihe uzakinirwa bikurikije amategeko, bukaba bwarahise bwandikira amakipe yombi buyamenyesha ko azakina uwo mukino tariki 18/5/2012.
Kugeza ubu Isonga FC ntacyo irabivugaho ariko ku ruhande rwa Police FC yifuzaga ko Isonga iterwa mpaga, umuyobozi wayo Alphonse Katarebe akomeje gushimangira ko uwo mukino batazawukina kuko ngo byaba ari akarengane, kuko we yemera ko Police FC isigaje gukina imikino itatu mu gihe FERWAFA yo ivuga ko ari imikino ine.
Katarebe avuga kandi ko batazahita basubiza ibaruwa bandikiwe na FERWAFA, kuko ngo bazabanza babitekerezeho.
Police FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 44, ikaba irimo kurwanira igikombe cya shampiona na APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 46. Kugeza ubu, uretse uwo mukino w’Isonga ukomeje guteza ikibazo, Police isigaje gukina na Mukura, Espoir na Marine, naho APR isigaje gukina na Mukura, Kiyovu Sport na Nyanza FC.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|