Itangazo ryashyizwe ahagarahara na FERWAFA rivuga ko Ntagwabira agomba kuzitaba ubuyobozi bw’iri shyirahamwe ku wa mbere tariki 16/7/2012 saa tatu ku cyicaro cyaryo i Remera mu mujyi wa Kigali.
Amwe mu magabo agize iryo tangazo rigaragara no ku rubugwa rwa interineti rwa FERWAFA agira riti, “Nyuma yo kumva ibyavugiwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyakoreshejwe n’umutoza Jean Marie Ntagwabira tariki 06/07/2012, Komite Nyobozi ya FERWAFA mu nama yayo yo kuwa 11/07/2012 yasanze ari ngombwa gutumiza uwo mutoza kugira ngo yisobanure kubyo yavuze muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, akazayitaba kuri uyu wa mbere tariki 16/07/2012 saa tanu ku cyicaro cya FERWAFA”.
Nubwo bitanditse mu itangazao ryashyizwe ahagaragara na FERWAFA, Ntagwabira wavuye muri Rayon Sport ari nta gikombe na kimwe atwaye mu myaka ibiri yayimazemo, azaba abazwa cyane cyane ibijyanye na ruswa yemera ko yigeze gutanga ubwo yatozaga Kiyovu, akayiha abakinnyi ba Rayon Sport kugira ngo bitsindishe, bikaza no kuviramo Kayiranga Baptiste watozaga Rayon Sport icyo gihe kwirukanwa.
Iby’iyo ruswa, Ntagwabira ni we wabyivugiye ku giti cye ko yayitanze, akaba yarabivuze ashaka kugaragaza ko ruswa itangwa mu mupira w’amaguru w’u Rwanda kuko ngo na nyuma y’icyo gihe hari bamwe mu bantu batashakaga ko Rayon Sport itsinda bagiye bamusaba ko yarya ruswa kugira ngo itsindwe ariko akanga ari nabyo ngo byatumye ava muri iyi kipe.
Nubwo muri icyo kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Ntagwabira yavuze byinshi bishyira hanze ikipe ya Rayon Sport yatozaga, icyagize uburemere mu byo yavuze ni ayo amagambo yo kurya no gutanga ruswa yahavugiye, ari nayo yatumye atumizwa na FERWAFA kugira ngo abisobanure, dore ko ruswa iyo ariyo yose itemewe mu Rwanda kandi mu nzego zose.
Nyuma yo kumva ibisobanuro Ntagwabira azatanga ku wa mbere tariki 16/7/2012, nibwo hazamenyekana icyemezo kizafatwa na FERWAFA, dore ko aramutse ahanwe byanagera kuri bamwe mu bo avuga ko gagize uruhare rwa hafi cyangwa kure mu kurya cyangwa gutanga iyo ruswa.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|