FC Barcelone igiye kuvugurura Stade yayo izajye yakira abantu ibihumbi 105
Mu gihe abakunzi b’ikipe ya FC Barcelone bari bamaze iminsi basaba ko iyo kipe yakubaka stade nshya izajya yakira abantu benshi, ubuyobozi bw’iyo kipe bwanze icyo cyifuzo, ahubwo bwemeza ko bagiye kuvugurura Stade ya New Camp yari isanzwe yakira abantu ibuhumbi 95, ikazajya yakira abantu ibihumbi 105.
Umuyobizi wa FC Barcelone, Sandro Rosell, avugana n’ikinyamakuru Dailymail dukesha iyi nkuru, yavuze ko uretse kuba ari ibyifuzo by’abakunzi b’iyo kipe ko bagira stade nini ituma buri wese yisanzura, ngo bizanatuma iyo kipe inabona amafaranga menshi azajya aturuka mu bakunzi benshi b’iyo kipe ndetse n’abatarenkunga bazaba bahatanira kuyitirirwa.
Uwo mushinga w’igihe kirekire uzatangira muri 2017 ukarangira muri 2021, uzatwara akayabo ka miliyoni 600 z’ama Euro.

Uretse kubaka stade y’umupira w’amaguru, ku mpanze zayo hakazubakwa izindi stade zirimo iya Basketball, ndetse n’ibindi bikorwaremezo bijyanye n’imikino ndetse n’ibindi bizajya byinjiza amafaranga.
Ubuyobozi bw’iyo kipe iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona ya Espgane buvuga ko amafaranga yo kuvugurura Stade ya New camp no kubaka ibindi bikorwaremezo, azava ku nguzanyo ya miliyoni 165 z’ama Pounds, na miliyoni 82 z’ama pounds zizava ku baterankunga, naho andi ngo akazava mu yo basanzwe binjiza mu bikorwa byayo bitandukanye bya buri munsi.

Iyo stade yari yavuguruwe na none mu 1957, niyongera kuvugururwa, ngo izahabwa igisenge kigezweho kandi ngo ikazaba ariyo stade y’icyitegererezo ku mugabane w’Uburayi ndetse n’imwe mu za mbere nziza ku isi.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|