Etoile de l’Est yitegura gukina na Espoir FC yahagaritse abakinnyi bane
Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda isubukurwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022, ikipe ya Etoile de l’Est FC yaharitse abakinnyi bakomeye muri iyi kipe barimo Jimmy Mbaraga, Nzabamwita David, Gahamanyi Boniface na Harerimana Jean Claude.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, umunyamabanga w’ikipe ya Etoile de l’Est, Byukusenge Elie, yavuze ko aba bakinnyi bahagaritswe kubera imyitwarire mibi irimo no kwanga gukora imyitozo ndetse no kugumura bagenzi babo.
Yagize ati "Bahagaritswe kubera imyitwarire mibi. Imbarutso yabaye kuba baragombaga kuza mu myitozo ku wa Mbere birangira bataje ariko by’umwihariko hiyongeraho kugumura abandi bakinnyi nk’abakinnyi bakuru ngo ntibaze mu myitozo kubera ko ngo batari bagahembwe ukwezi kwa 12, nyuma rero y’uko bageze ku wa Gatatu batari baza, byabaye ngombwa ko tubahagarika."
Byukusenge Elie yongeraho ko aba bakinnyi bari basanganywe imyitwarire mibi ndetse ko nta gihe runaka bahagaritswe ahubwo bizaterwa n’uko bazisobanura ariko ko binashoboka ko uwo impamvu zizaba zidafatika bashobora kuba batandukana.
Yagize ati “Bari basanganywe ibibazo n’ubundi by’imyitwarire mibi birimo gusiba imyitozo, gukererwa. Nta gihe gihari bahagaritswe, bizaterwa n’uko buri wese azasobanura ibibazo bye afite impamvu zifatika ariko n’uwo twabona zidafatika dushobora no gusesa amasezerano burundu.”
Etoile de l’Est FC irahaguruka mu Karere ka Ngoma mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu saa kumi n’imwe za mugitondo yerekeza i Rusizi, ihagurukane abakinnyi 20 bose isigaranye kuko isanzwe ifite 25 bavuyemo bane bahagaritswe ndetse n’undi umwe udakoreshwa. Iyi kipe kugeza ubu iri ku mwanya wa 14 n’amanota 8 ikazakina na Espoir FC kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda zuzuye.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|