Etincelles FC inganyirije na APR FC i Rubavu (Amafoto)

Kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, ikipe ya APR FC yanganyirije na Etincelles FC kuri Stade Umuganda 0-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona, ariko wari uwa mbere kuri APR FC.

Ni umukino wa mbere wa APR FC muri shampiyona ya 2024-2025 kuko yo itakinnye kuva yatangira kuko yari mu mikino Nyafurika. Igice cya mbere cyawo cyari kiringaniye ku mpande zombi gusa APR FC inyuzamo ikarusha Etincelles FC. Ku munota wa munani, ikipe yari mu rugo yahushije uburyo ubwo Kakure Mukata Justin yateraga ishoti yitambitse mu kirere, rica ku ruhande rw’izamu rya APR FC.

Ku munota wa 18 Etincelles FC yongeye guhusha uburyo ku mupira wari uturutse muri koruneri maze rutahizamu Sumaila Moro ateye umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu wikubita hasi benshi bikanga ko ari igitego. APR FC na yo ku munota wa 27 yahushije uburyo bukomeye ku ishoti ryari ritewe na Dauda Yussif ariko umunyezamu Denis Ssenyondwa awukuramo, amakipe akomeza gushakisha igitego ariko igice cya mbere kirangira ari 0-0.

APR FC yatangiye igice cya kabiri isimbuza, havamo Niyibizi Ramadhan wakinaga ibumoso imbere, hajyamo Kwitonda Alain Bacca wahise ajya gukina iburyo hakinaga Ruboneka wahise aza guhengamira ibumoso mu gihe Thaddeo Lwanga yasimbuwe na Richmond Lamptey.

Ku munota wa 47 APR FC yakoze impinduka itateguye ubwo Mahmoud Lamine Bah yahabwaga umupira maze agerageje kuwufata ari wenyine aratsikira ahita agira imvune yatumye ava mu kibuga hinjira Tuyisenge Arsene. Uyu musore yahise ajya kunyura ibumoso imbere maze Ruboneka Jean Bosco wari umaze iminota ibiri asabwe kuhakina ajya gutanga umusanzu hagati mu kibuga.

Mu minota 16 ya mbere bitandukanye no mu gice cya mbere, APR FC yari ikambitse imbere y’izamu rya Etincelles FC yari ikihagazeho kuko APR FC yayirushaga irwana no kugarira gusa. Ku munota wa 55 Victor Mbaoma yahushije uburyo bukomeye ku mupira yahawe na Richmond Lamptey ari imbere ariko umupira arawuhusha. Ku munota wa 62 uyu rutahizamu yahise asimburwa hajyamo Mamadou Sy wishimiwe n’abafana ubwo yinjiraga. Ku munota wa 67 APR FC yabonye igitego ku mupira Richmond Lamptey yahaye Kwitonda Alain Bacca wagitsinze ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

Etincelles FC yari yihagazeho, ku munota wa 70 yasimbuje ikuramo Niyonkuru Sadjat na Ciza Hussein ishyiramo Ishimwe Djabil na Kwizera Aimable. APR FC yari ikomeje guhiga igitego yakomeje gushakisha kugeza ku munota wa 77 byari byanze ikuramo Dauda Yussif hinjira Chidiebere. Abakunzi ba APR FC bari benshi, aba Etincelles FC ndetse n’abakunzi ba Rayon Sports yatsindiye kuri iki kibuga Rutsiro FC igitego 1-0 bari bategerezanyije amatsiko y’ibivamo ariko iminota 90 irangira bakinganya, hongerwaho itanu yarenzeho indi ine, umukino urangira APR FC igabanye amanota na Etincelles FC banganya 0-0.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyikipe amaherezo iramanuka.muciciro ca 3

NIZEYIMANA JEAN PIERRE CLESTIN yanditse ku itariki ya: 29-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka