Espagne ifite igikombe cy’isi giheruka na Cameroun zasezerewe ku ikubitiro
Ikipe y’igihugu ya Espagne yagukanye igikombe cy’isi cyeherukaga kubera muri Afurika y’Epfo muri 2010 yatunguwe no gusezererwa rugikubita ubwo yatsindwaga na Chile ibitego 2-0, ikaba yajyanye na Cameroun nayo yatashye itarenze umutaru nyuma yo kunyagirwa na Croatia ibitego 4-0.
Espagne, ari nayo yabanje gusezererwa, yagiye gukina na Chili isabwa gutsinda byanze bikunze kugirango yizere kuguma mu gikomeb cy’isi, dore ko yari yaranatsinzwe umukino ubanza aho yanyagiwe n’Ubuholandi ibitego 5-1.

Ikipe ya Chile yaje igaragaza ko yiteguye uwo mukino neza, yarushije cyane Espagne igaragaza intege nkeya muri iki gihe, maze ku munota wa 20 Eduardo Vargas ayitsinda igitego cya mbere.
Espagne yagerageje gushaka uko yishyura ariko amahirwe Diego Costa yabonye ananirwa kuyabyaza umusaruro, ahubwo ku munota wa 43 Chili itsinda igitego cya kabiri cyinjijwe na Charles Aranguiz nyuma yo guhagarara nabi kwa Iker Casillas Umunyezamu akaba na Kapiteni wa Espagne.

Igice cya kabiri cyatangiye Espagne ishaka kwishyura ariko nyuma y’iminota mikeya Chili yakinaga nta gihunga yongera kwisubiza umupira wayo, ikomeza ndetse no kurusha Espagne ariko umukino urangira ari ibitego 2-0 bityo Espagne yari imaze gukina imikino ibiri idatsinda ihita isezererwa.
Muri iryo tsinda rya kabiri Ubuholandi bwatsinze Australia ibitego 3-2 na Chili zamaze kubona itike yo gukina 1/8 cy’irangiza ariko zizahura hagati yazo kugirango hamenyekane ikipe izazamuka ari iya mbere mu itsinda.

Espagne yabaye ikipe ya kane ifite igikombe cy’isi isezerewe rugikubita nyuma y’butaliyani byabayeho mu mwaka wa 1950 ndetse no muri 2010, Brazil mu mwaka wa 1966, n’Ubufaransa mu mwaka wa 2002.
Ku ikubitiro Espagne yasezerewe rimwe na Cameroun, ubwo iyo kipe imwe muri atanu ahagarariye Afurika yatsindwaga umukino wayo wa kabiri na Croatia ibitego 4-0 igahita nayo itaha.

Cameroun iri mu itsinda rya mbere, yari yatsinzwe na Mexique igitego 1-0 mu mukino ubanza, yananiwe kubona intsinzi imbere ya Croatia yashakaga gutsinda kugirango yizere kuguma mu irushanwa nayo.
Ivica Olic wa Croatia yafunguye amazamu ku munota wa 10, maze ku munota wa 40 Alexandre Song wa Cameroun ahabwa ikariya y’umutuku nyuma yo gukubita Mario Mandzukic.

Icyo cyuho Song yasize cyatumye Cameroun irushanwa cyane mu gice cya kabiri maze itsindwa ibindi bitego bitatu harimo bibiri byatsinzwe na Mario Mandzukic n’ikindi cyinjijwe na Ivan Perisic.
Cameroun isigaje gukina umukino wa nyuma na Brazil ariko ntacyo uzaba uvuze kuri yo kuko yamaze gusezererwa, ahubwo uzafasha Brazil gushaka intsinzi izatuma irangiza ari iya mbere mu itsinda kuko ubu ifite amanota ane, igakurikirwa na Mexique nayo ifite ane, Croatia ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu.

Imikino y’igikombe cy’isi irakomeza kuri uyu wa kane tariki ya 19/6/2014, aho mu itsinda rya gatatu Cote d’Ivoire ikina na Colombia saa kumi n’ebyiri, naho saa tatu hakaba umukino wo mu itsinda rya kane uhuza Uruguay n’Ubwongereza.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|