Mu rwego rwo kwitegura umukino uzahuza Amavubi n’Ibirwa bya Maurice taliki ya 26/03/2016,umutoza yamaze guhamagara abakinnyi bazakurwamo 23,urutonde rugizwe n’abakinnyi 20 bakina mu Rwanda,ndetse na batandatu bakina hanze.


Urutonde rw’abahamagawe
Abanyezamu: Eric Ndayishimiye (Rayon Sports), Olivier Kwizera (APR Fc), Marcel Nzarora (Police Fc) na Andre Mazimpaka (Mukura VS)
Abakina inyuma: Michel Rusheshangoga (APR Fc), Fitina Omborenga (SC Kiyovu), Celestin Ndayishimiye (Mukura VS), Abouba Sibomana (Gor Mahia, Kenya), Soter Kayumba (AS Kigali), Abdul Rwatubyaye (APR Fc), Emery Bayisenge (APR Fc) na Salomon Nirisarike (STVV)
Abakina hagati: Yannick Mukunzi (APR Fc), Djihad Bizimana (APR Fc), Jean Baptiste Mugiraneza (Azam Fc, Tanzania), Amran Nshimiyimana (Police Fc),Haruna Niyonzima (Young Africans, Tanzania), Dominique Savio Nshuti (Rayon Sports), Innocent Habyarimana (Police Fc), Jean Claude Iranzi (APR Fc), Yussufu Habimana (Mukura VS) na Muhadjiri Hakizimana (Mukura VS)
Abakina imbere:Ernest Sugira (AS Kigali), Quentin Kwame Rushenguziminega (Laussane Sport, Swiss), Elias Uzamukunda (Le Mans, France) na Dany Usengimana (Police Fc).

Biteganijwe ko aba basore b’Amavubi bazahura mu mwiherero kuri uyu wa Gatandatu muri Golden Tulip Hotel iherereye i Nyamata,maze bagatangira imyitozo ku cyumweru kuri Stade Amahoro,mu gihe yo izahaguruka i Kigali taliki ya 24/03/2016.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
abakinnyi bafite
inararibonye barakenewe eg.Mbuyu&Kagere meddy.
turishimye pe kukipe yahamagawe batubabarire umutoza ntibazamuvangire ariko dukeneye abakinnyi babigize umwuga
Nshimishijwe n’ikipe umutoza yahamagaye!ariko mumutubwirire ko amakuru atubwira ko muri Lyon mu bufaransa hari umwana w’umunyarwanda uhakina bityo azajye kumureba.murakoze
Ubuse harimo :rwatubyaye, kabanda bon fils, iyi kipe nge sinyemerra,