EURO2012 : Espagne yageze muri ½ nyuma yo gusezerera Ubufaransa

Ibitego bibiri bya Xabi Alonso byatumye ikipe y’igihugu ya Espagne isezerera Ubufaransa mu mukino wa ¼ cy’irangiza wabaye kuwa gatandatu tariki 23/06/2012, ihita ibona itike yo kuzakina ½ cy’irangiza.

Igitego cya mbere Alonso ukinira Real Madrid yagitsinze n’umutwe ku munota wa 19, nyuma y’uburanagare bw’abakina inyuma b’Ubufaransa. Nyuma yo gutsindwa icyo gitego, Ubufaransa bwakomeje gusatira bushaka kwishyura, ariko ibitego birabura kubera ko byagaragaraga cyane ko abakinnyi badahuje umukino neza.

Mu gice cya kabiri, hakozwe impinduka, ku mpande zombi hajyamo abakinnyi basimbura. Ubufaransa bwasimbuje M’Vila maze hajyamo Giroud, Debuchy wanagize uruhare mu gutsindwa igitego cya mbere asimburwa na Menez naho Malouda asimburwa na Nasri.

Ibi ntacyo byahinduye ku ruhande rw’ubufaransa, kuko Espagne yari imaze gusimbuza Silva igashyiramo Pedro, Fabregas agasimburwa na Torres naho Iniesta agasimburwa na Santi Cazorla, yakomeje gukina umupira wayo mugufi kandi wihuta.

Ubufaransa bwanyuzagamo bugasatira ariko bugasanga Iker Casillas arinze neza izamu rya Espagne. Ku munota wa 90 w’umukino Pedro Rodriguez yamanukanye umupira, maze agiye gitsinda igitego ashyirwa hasi mu rubuga rw’amahina, havamo penaliti, maze Xabi Alonso wakinaga umukino we w’ijana mu ikipe y’igihugu ahita ayitsinda nta ngorane, ari nako umukino warangiye.

Abakinnyi ba Espagne bishimira instinzi.
Abakinnyi ba Espagne bishimira instinzi.

Espagne iheruka kwegukana igikombe cy’Uburayi izakina na Portigal muri ½ cy’irangiza umukino uzabera i Donetsk ku wa gatatu tariki 27/06/2012 saa mbiri na 45. Portugal yasezereye Repubulika ya Czech iyitsinze igitego kimwe ku busa gitsinzwe na Cristiano Ronaldo

Undi mukino wa ¼ cy’irangiza urakinwa kuri icyi cyumweru, Ubutaliyani bukina n’Ubwongereza guhera saa mbiri na 45. Ubwongereza ntiburatwara igikombe cy’Uburayi na rimwe ; mu myaka 16 ishize ntiburabasha kurenga ¼ cy’irangiza mu irushanwa mpuzamahanga ariko burashaka guhindura ayo mateka ; nk’uko byatangajwe n’umutoza wayo Roy Hogson

Hogson yabwiye Dailymail ko ashaka ko ikipe ye ahindura amateka, iyi mibare bahora bavuga ikavaho. Yavuze ko agomba gusezerera Ubutaliyani, kandi ngo naramuka ageze muri ½ cy’irangiza ngo nta kipe bazaba batinya n’igikombe bazagitwara.

Ubwongereza bwageze muri ½ cy’irangiza mu irushanwa mpuzamahanga inshuro ebyiri gusa mu myaka 62 ishize, bukaba kandi butajya bubasha gusezerera amakipe akomeye iyo batakiniye mu rugo i Wembley. Abongereza bafite amahirwe ko rutahizamu wayo Wayne Rooney wari warahanwe yagarutse mu kibuga, bakaba bamutezeho kuza kubafasha guzezerera Ubutaliyani.

Ku ruhande rw’Ubutaliyani, Mario Baloteli umenyereye ikipe y’Ubwongereza kuko benshi mu bakinnyi bayo akinana nabo muri Manchester United, yavuze ko agomba kubatsinda byanze bikunze kuko ngo amayeri yabo yose ayazi. Ngo nubwo uza kuba ari umukino ukomeye cyane, byanze bikunze urarangira intsinzi ari iy’Ubutaliyani.

Ikipe iza kurokoka hagati y’Ubwongereza n’Ubutaliyani, izakina n’Ubudage muri ½ cy’irangiza.
Muri ¼, Ubudage bwasezereye Ubugereki butsinze ibitego bine kuri bibiri.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka