Umufaransa David Donadei usanzwe ari umutoza wa Rayon Sports,yamaze guhabwa ibaruwa imuhagarika ku mirimo ye,aho by’umwihariko umukino Rayon Sports izaba yakiramo APR Fc atemerewe kuwutoza.

Ibi bibaye kuri uyu mutoza ,bije nyuma y’aho yari amaze iminsi atangaje ko nta kibazo na kimwe afitanye n’abayobozi ba Rayon Sports, ko kandi ibyigeze gutangazwa ko agiye kwegura byari ibihuha.

David Donadei wageze mu Rwanda taliki ya 12/09/2015, ni umwe mu batoza bagiye bagaragaraho imyitwarire itaravuzweho rumwe,haba mu myambarire,imyitwarire ye imbere y’abasifuzi,ndetse n’ibyo atangaza nyuma y’imikino yagiye akina.


Amakuru agera kuri Kigali Today kandi yemeza ko uyu mutoza wari ufite masezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports,yasabwe kuzatanga ibisobanuro ku myitwarire idahwitse yagiye imuranga, atabasha gutanga ibisobanuro akaba yanafatirwa izindi ngamba.
Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu irabarizwa ku mwanya wa gatandatu n’amanota 8,aho ifite umukino ukomeye kuri uyu wa gatandatu ku i Saa cyenda n’igice n’ikipe ya APR Fc iri ku mwanya wa 3 n’amanota 10,umukino uzabera kuri Stade Amahoro,
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nagende ntacyo yazayimarira.