Djabir na Yossa Bertand mu nzira yo gukura Etincelles mu murongo utukura

Ikipe ya Etincelles yatangaje ko yarangije kumvikana na rutahizamu Yossa Bertland maze inanemeza ko Mutarambirwa Djabir agiye kuba umutoza wayo wungirije Gatera Mussa.

Ibi ni muri gahunda iyi kipe y’i Rubavu ifite yo kureba ko yakwikura mu murongo utukura irimo, aho ubu iherereye ku mwanya wa 13 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, umwanya watuma umwaka utaha isubira mu cyiciro cya kabiri niba nta gihindutse.

Etincelles yarangije gusezerera uwari umutoza wayo Radjab ikamusimbuza Gatera Mussa ntabwo yagarukiye aho, kuko igiye gukoresha uku kwezi kwa mbere yubaka ikipe birenzeho ihereye ku busatirizi.

Etincelles yizeye kugarukana imbaraga mu mikino yo kwishyura
Etincelles yizeye kugarukana imbaraga mu mikino yo kwishyura

Umuyobozi w’iyi kipe Turatsinze Amani, yabwiye Kigali Today ko barebye bagasanga icyo bakeneye kurusha ibindi ari ba rutahizamu, ari yo mpamvu bumvikanye na Yossa Bertland ndetse bakaba banakomeje gushaka undi rutahizamu ukomeye mu karere.
Iyo urebye mu kibuga dukina neza, ikibazo gisigaye ku barangiriza mu izamu”, Turatsinze uyobora Etincelles.

“Twumvikanye na Yossa Bertland ndetse twamuhaye igice kimwe cy’amafaranga ubu ari gukorera imyitozo mu ikipe yacu”.

“Twarimo dukoresha igerageza undi rutahizamu waturitse mu gihugu cya Guinee witwa Souma ariko twasanze ari ku rwego rwo hasi. Ubu hari umuntu twohereje mu Burundi ngo ajye kudushakirayo rutahizamu wa nyawe

Yossa Bertland yakiniye Rayon Sports mu mikino ya CECAFA y'umwaka ushize
Yossa Bertland yakiniye Rayon Sports mu mikino ya CECAFA y’umwaka ushize

.

Ikipe ya Etincelles itangaza ko bitarenze iki cyumweru igomba kuba yarangizanyije na Yossa cyane ko imwitezeho byinshi mu gice cyo kwishyura cya shampiyona.

Uretse aba bakinnyi, ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwarangije gutangaza ko Djabir Mutarambirwa wahoze ari umutoza wungirije wa Police, ari we ugiye gufatanya na Gatera Mussa mu gutoza Etincelles. “ Ni byo Djabir ari bugere ku Gisenyi uyu munsi nk’umutoza wungirije wa Etincelles , Turatsinze atangariza Kigali Today.

Djabir yakiniye amakipe nka Kiyovu, Atraco na APR FC ndetse na Police mbere yo kuyitoza
Djabir yakiniye amakipe nka Kiyovu, Atraco na APR FC ndetse na Police mbere yo kuyitoza

Etincelles imaze gutsinda umukino umwe gusa ndetse yinjiza ibitego umunani byonyine mu mikino 13 yakinnye mu gice kibanza cya shampiyona, bituma ubu ifite amanota umunani gusa.

Jah d’eau DUKUZE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka