Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro amashene (Channels) abiri mashya azajya yerekana imipira yo ku mugabane w’ Uburayi, abashinzwe gucuruza amashusho ya DSTV batangaje ko batangiye gusubiza ibyifuzo by’abafatabuguzi babo,maze bongererwa amahirwe yo kureba imipira ikomeye kandi amafaranga bishyuraga ntahinduke.


Nk’uko byatangajwe muri uwo muhango,ubu abajyaga bagura ifatabuguzi ryitwa DSTV Compact ku mafaranga ibihumbi mirongo itatu na bitatu na Magana inani na mirongo itanu (33,850), ariko ntibabashe kureba iyo mikino,ubu bongereweho imirongo ibiri ari yo Super Sport 11 izajya yerekana Shampiona y’Ubwongereza, na Super Sport 12 izajya yerekana Shampiona ya Espagne,ndetse iyo mirongo bakazabasha no kuyireberaho igikombe gihuza amakipe y’bihugu by’ Uburayi (Euro 2016), igikombe kizatangira mu kwezi kwa 6.
Muri uwo muhango kandi waje no kubamo ikiganiro n’abanyamakuru,umuyobozi mukuru wa Télé 10 Muhirwa Augustin yatangaje ko ibi babikoze nyuma y’aho hari bamwe mu bafatabuguzi bakomeje kugaragaza ko bifuza kureba imikino y’I Burayi ariko ifatabuguzi ribahendukiye ntiribashe kubaha ayo mahirwe,ndetse anatangaza ko bashaka no kumenyesha abantu ko ifatabuguzi rya DSTV atari iry’abakire gusa.
Yagize ati “Abanyarwanda benshi bazi ko DSTV irebwa n’abakire gusa,ibi twabikoze kugira ngo dusubize ibyifuzo by’abakiriya bacu baguraga ifatabuguzi ritabasha imikino ikomeye I Burayi,ubu ku mafaranga ibihumbi 33,850 bazabasha kureba Shampiona y’Ubwongereza,iya Espagne ndetse n’igikombe cy’I Burayi cya 2016”




Iyi gahunda yo kongererwa amasheni ikaba yahise inatangira kuri uyu wa kabiri taliki ya 23/02/2016,aho ndetse kandi mu mpera z’iki cyumweru abayifite bazabasha kureba umukino uzahuza Arsenal na Manchester United mu Bwongereza,ndetse muri Espagne berekane umukino uzahuza Real Madrid na Atletico Madrid hamwe n’uzahuza Fc Barcelone na Seville.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|