Cristiano Ronaldo yatwaye umupira wa zahabu atsinze Messi na Ribery
Rutahizamu wa Real Madrid na Portugal, Cristiano Ronaldo, nine wegukanye umupira wa zahabu uhabwa umukinnyi wahize abandi muri 2013, mu birori byabereye ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) i Zurich mu Busuwisi ku wa mbere tariki ya 13/1/2014.
Ronaldo wahawe icyo gihembo ku nshuro ya kabiri nyuma y’imyaka itanu agitwaye ubwo yari muri Manchester United muri 2008, yabonye amajwi angana na 27.99 %, akurikirwa n’umunya Argentine Lionel Messi wagize 24.72%, naho Umufaransa Frank Ribery waje ku mwanya wa gatatu agira amajwi angana na 23.36%.
Gotorwa kwa Ronaldo ahanini kwashingiye ku buryo yitwaye nk’umukinnyi ku giti cye kuko yatsinze ibitego 69 muri 2013, anafasha cyane ikipe y’igihugu cye cya Portugal kubona itike yo kuzakina igikombe cy’isi.

Lionel Messi bari bahanganye nawe yarigaragaje muri 2013, ubwo yatsindaga ibitego ariko nyuma aza kugira ikibazo cy’imvune cyanamugabanyirije amahirwe yo gutwara umupira wa zahabu wari kuba ari uwa gatanu.
Nubwo yatwaye ibikombe bitanu bikomeye ari kumwe na Bayern Munich, umufaransa Frank Ribery niwe wagukanye umwanya wa gatatu mu bahataniraga uwo mupira wa zahabu utangwa muri mwaka.
Akimara guhabwa icyo gihembo Cristiano Ronaldo wari wazanye n’umuryango we, arira yagize ati, “simfite amagambo nasobanuramo neza uko meze ubu, gusa ndashimira abantu bose bamfashije kugera kuri iyi ntsinzi.
Navuga abo dukorana muri Real Madrid, mu ikipe y’igihugu ya Portugal, ndetse n’umuryango wanjye wose, umugore wanjye n’umuhungu wanjye bose ndabashimiye cyane”.

Mu rwego rw’abagore, Umudagekazi Nadine Angerer niwe wagukanye uwo mupira, akaba yatsinze umunya Brazil Marta n’Umunyamerika Abby Wambach.
Umukambwe Jupp Heynckes wahoze atoza Bayern Munich akaza kureka akazi k’ubutoza, yahawe igihembo cy’umutoza w’umwaka wa 2013, naho Zlatan Ibrahimovic ahemberwa kuba ari we watsinze igitego cyiza kurusha ibindi ubwo yatsindaga Ubwongereza muri 2013.
Muri ibyo birori kandi hashyizwe hagaragara ikipe y’umwaka y’abagabo igizwe n’abakinnyi 11, aho mu izamu hari Umudage Manuel Neuer wa Bayern Munich.
Inyuma muri ba myugariro hatowe Philipp Lahm (Germany/Bayern Munich) Sergio Ramos (Spain/Real Madrid), Thiago Silva (Brazil/ Paris Saint-Germain) na Dani Alves (Brazil/ Barcelona).
Abakina hagati ni Andres Iniesta (Spain/Barcelona), Xavi (Spain/Barcelona) na Franck Ribery (France/Bayern Munich).
Naho ba rutahizamu ni Cristiano Ronaldo (Portugal/Real Madrid), Lionel Messi (Argentina/Barcelona) na Zlatan Ibrahimovic (Sweden/PSG).

Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mugore wa Ronalido ntabwo yishimye kabisa.
mbega CR7 Yarabiharaniye pe!yagitwaye agikwiye gusa ubutaha ozil azagitwara.Arsenal 4 ever