Constantine arizera kuzitwara neza mu matsinda nyuma yo gusezerera Congo Brazzaville
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Stephen Constantine asanga kuba Amavubi yarasezereye Congo Brazzaville benshi batabyizeraga ari ikimenyetso cy’uko no mu mikino y’amatsinda Amavubi yarekejemo azitwara neza akaba yagera kure muri aya amarushanwa.
Ikipe y’u Rwanda yari yaratsinzwe ibitego 2-0 i Ponite Noire yaje kubyishyura i Kigali bitsinzwe na Kagere Meddie na Ndahinduka Michel, maze hitabajwe za penaliti u Rwanda rutsinda 4-3.
Constantine wari wijeje Abanyarwanda ko azatsinda Congo Brazzaville ariko benshi bagasanga bitoroshye nyuma yo gutsindirwa i Pinte Noire ibitego 2-0 mu mukino ubanza, avuga ko ikipe afite ubu yiganjemo abakinnyi bakiri batoya izagera kure mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.

“Abakinnyi banjye bakoze akazi gakomeye benshi batakekaga, ndabashima cyane kandi nzi neza ko n’imikino ikomeye y’amatsinda dufite imbere bazigaragaza kuko baracyafite ingufu kubera ko ari bato kandi bakurikiza neza amabwiriza mbaha,” Constantine.
Nyuma yo gutsinda Libya ibitego 3-0 rugakurikizaho gusezerera Congo Brazzaville, u Rwanda rwahise rubona bidasubirwaho itike yo kujya mu mikino y’amatsinda, aho ruri kumwe na Nigeria, Afurika y’Epfo na Sudan mu itsinda rya mbere.
Umukino wa mbere mu matsinda u Rwanda ruzawukina na Nigeria muri Nigeria tariki ya 5/9/2014, rukirikizeho gukina na Sudan tariki 10/9/2014 i Kigali mbere y’uko Amavubi yakira Afurika y’Epfo tariki 10/10/2014 i Kigali.

Imikino yo kwishyura izatangira tariki 15/11/2014 ubwo u Rwanda ruzajya gusura Afurika y’Epfo, tariki 15/11/2014 u Rwanda rwakire Nigeria i Kigali mbere y’uko rukina na Sudan tariki/19/11/2014 i Khartoum.
Nyuma y’iyo mikino itandatu yegeranye cyane, izakinwa mu gihe kingana n’amaze atatu, ikipe izaba iya mbere mu itsinda ndetse n’iya kabiri zizahita zerekeza mu gikombe cya Afurika muri Maroc, hakaziyongeraho ikipe izaba yaritwaye neza kurusha ayandi makipe izaba yarabaye iya gatatu.

Igikombe cya Afurika kizajya gikinwa nyuma ya buri myaka ibiri ariko kigakinwa mu gihe cy’umwaka w’igiharwe, kizatangira tariki 17/1/2015 kirangire tariki 8/2/2015.
Kuva igikombe cya Afurika cyatangira guhatanirwa u Rwanda rwacyitabiriye inshuro imwe gusa ubwo cyaberaga muri Tuniziya muri 2004, kugeza ubu u Rwanda rukaba rugiharanira kuzagisubiramo.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|