Claude Makelele arashinjwa guhohotera uwahoze ari inshuti ye

Claude Makelele, myugariro w’ikipe ya PSG mu Bufaransa araregwa na Thandi Ojeer wabaye inshuti ye ko yamuhohoteye akamukubita ingumi mu majigo ubwo yajyaga gutwara ibintu bye by’agaciro byari iwe mu mwaka wa 2010.

Makelele yitabye urukiko rw’i Versailles tariki 14/06/2012 kugira ngo yisobanure ku byaha by’ubujura n’ihohoterwa ashinjwa n’umwongereza Thandi Ojeer.

Stanislas Panon wunganira Thandi mu rukiko avuga uwo mugore w’imyaka 39 y’amavuko yagiye kwa Makelele atamutumiye maze akubitwa igipfutsi mu majigo.

Ati: “Yashakaga gufata ibintu bye cyane cyane imyenda yo gusohokana ndetse n’amaherena”.

Claude Makelele na Thandi Ojeer.
Claude Makelele na Thandi Ojeer.

Thandi asobanura ko Makelele yabanje kumukubita ariko umutoza wungirije wa PSG akabihakana avuga ko Thandi yasembuye Makelele amukubita urushyi ku ijosi nawe akamutera ingumi ntabashe kuyikwepa.

Uwo mugore wibera mu mujyi wa Londres mu Bwongereza asaba amayero ibihumbi 90 y’impozamarira.

Nshimiyimana Leonard

National Football League

Ibitekerezo   ( 1 )

imitwe y’abakobwa, bazamenye ko abagabo atari ATM mashine bakorere ayabo

yanditse ku itariki ya: 16-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka