Makelele yitabye urukiko rw’i Versailles tariki 14/06/2012 kugira ngo yisobanure ku byaha by’ubujura n’ihohoterwa ashinjwa n’umwongereza Thandi Ojeer.
Stanislas Panon wunganira Thandi mu rukiko avuga uwo mugore w’imyaka 39 y’amavuko yagiye kwa Makelele atamutumiye maze akubitwa igipfutsi mu majigo.
Ati: “Yashakaga gufata ibintu bye cyane cyane imyenda yo gusohokana ndetse n’amaherena”.

Thandi asobanura ko Makelele yabanje kumukubita ariko umutoza wungirije wa PSG akabihakana avuga ko Thandi yasembuye Makelele amukubita urushyi ku ijosi nawe akamutera ingumi ntabashe kuyikwepa.
Uwo mugore wibera mu mujyi wa Londres mu Bwongereza asaba amayero ibihumbi 90 y’impozamarira.
Nshimiyimana Leonard
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
imitwe y’abakobwa, bazamenye ko abagabo atari ATM mashine bakorere ayabo