Chelsea na Real Madrid zageze muri ¼ cya Champions League

Nyuma y’aho ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne itsindiye Schalke 04 yo mu Budage mu mikino yombi, iyi kipe yakomeje muri ¼ cy’irangiza mu irushanwe ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Iburayi (UEFA Champion’s League).

Iyi kipe yabigezeho tariki 18/03/2014 itsinze Schalke 04 mu mukino wo kwishyura wabereye muri Espagne ibitego 3-1, mu gihe umukino ubanza iyi kipe yari yanyagiye Schalke 04 ibitego 6-1.

Ku munota wa 4 gusa Eto'o Fils yari amaze kubonera ikipe ye ya Chelsea igitego cya mbere.
Ku munota wa 4 gusa Eto’o Fils yari amaze kubonera ikipe ye ya Chelsea igitego cya mbere.

Muri ¼ kandi hagezemo n’ikipe ya mbere ikomoka mu gihugu cy’Ubwongereza, nyuma y’aho andi abiri ava muri iki gihugu yamaze gusezererwa. Chelsea niyo yageze muri ¼ cy’irangiza, nyuma yo gutsinda Galatasalay yo muri Turukiya ibitego 2-0. Mu mukino ubanza wabereye muri Turukiya amakipe yombi yari yanganije igitego 1-1.

Kuri ubu Chelsea, Real Madrid, FC Barcelone, Atletico Madrid, Bayern Munich, Paris Saint Germain ni zo zamaze gukandagira muri ¼ cy’irangiza.

Christiano Ronaldo niwe winjije ibitego 2 muri 3 Real Madrid yatsinze Schalke 04.
Christiano Ronaldo niwe winjije ibitego 2 muri 3 Real Madrid yatsinze Schalke 04.

Kuri uyu mugoroba hategerejwe iziri burokoke hagati ya Manchester United yo mu Bwongereza na Olympiakos yo mu Bugereki ndetse na Borussia Dortmund yo mo Budage na Zenit Saint Petersburg yo mu Burusiya.

Safari Viateur

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka