Champions League: Liverpool irasezerewe mu gihe Cristiano arangije umwaka inyuma ya Messi
Imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi isoza amatsinda isize ikipe ya Liverpool isezerewe rugikubita, mu gihe Cristiano Ronaldo adashoboye gukuraho umuhigo wa Messi.
Ni imikino yakinwaga ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki ya 09/12/2014 aho amakipe menshi yagiye mu kibuga yararangije kubona itike yo gukina 1/8 cy’iri rushanwa.
Ikipe ya Real Madrid yari yararangije kwizera kuyobora itsinda B, yari yakiriye Ludogorets.
Cristiano Ronaldo yagiye muri uyu mukino afite ibitego 71 muri iri rushanwa, ibitego yanganyaga na Raul Gonzalez mu gihe Lionel Messi yamurushaga ibitego bitatu. Cristiano yabonye amahirwe hakiri kare yo gukuraho agahigo ka Messi ubwo yatsindaga igitego cya penaliti ku munota wa 20 w’umukino.

Uyu munya Portugal ariko ntiyashoboye kubona ibindi bitego bitatu yasabwaga ngo abe yarara ari we wa mbere umaze gutsinda ibitego byinshi muri Champions League, dore ko icyo gitego ari cyo cyonyine yabonye muri uyu mukino, bivuze ko Lionel Messi ari we urangije umwaka wa 2014 afite ibitego byinshi mu mateka ya Champions League kuko indi mikino izakinwa umwaka utaha.
Ikipe ya Real Madrid ariko yaje kurangiza uyu mukino yandikishije amateka yo gutsinda imikino 19 yikurikiranya, aho Gareth Bale, Alvaro Arbeloa na Alvaro Medran bashimangiye intsinzi ya 4-0 bwa Ludogorets.
Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yongeye kurangiza imikino y’amatsinda iri ku mwanya wa kabiri, uyiha amahirwe menshi yo kuba yahura na Real Madrid, Bayern Munich cyangwa FC Barcelone muri 1/8.

Iyi kipe y’umutoza Arsene Wenger yari yashoboye kunyagirira Galatasaray iwayo ibitego 4-1 ariko ntibyari bihagije ngo iyobore itsinda C kuko Dortmund yanganyije 1-1 na Anderlecht bityo akaba ariyo irangiza ari iya mbere ku kinyuranyo cy’ibitego.
Liverpool yo mu Bwongereza nayo yaje gusezererwa mu matsinda y’irushanwa imaze kwegukana inshuro eshanu zose. The Kops bari mu rugo ntabwo borohewe na FC Basel yo mu Busuwisi yashoboye kunganyiriza Anfield 1-1 na Liverpool yari yatsindiwe na Gerrard ku munota wa 80. Iyi kipe ya Brendan Rodgers ikaba igomba gukomereza mu gikombe cya Europa League.
Tombola y’uko amakipe azahura muri 1/8 izaba tariki 15/12/2014 mu gihe imikino nyir’izina izakinwa ku matariki 17 na 18/2/2015. Tombola ikaba iteganya ko ikipe yabaye iya mbere mu itsinda ihura n’iyabaye iya kabiri, ariko akaba nta kipe yemerewe gutombora iyo bari kumwe mu itsinda cyangwa se iyo bakomoka mu gihugu kimwe.

Uko imikino yagenze:
Group A
Juventus 0 - 0 Atletico Madrid
Olympiakos 4 - 2 Malmo FF
Izabonye itike:
1. Atletico Madrid 13pts
2. Juventus 10Pts
Group B
Liverpool 1 - 1 Basel
Real Madrid 4 - 0 PFC Ludogorets Razgrad
Izabonye itike:
1. Real Madrid 18Pts
2. FC Basel 7pts
Group C
Benfica 0 - 0 Bayer Leverkusen
Monaco 2 - 0 Zenit St. Petersburg
Izabonye itike:
Monaco 11Pts
Bayer Leverksun 10 pts
Group D
Borussia Dortmund 1 - 1 Anderlecht
Galatasaray 1 - 4 Arsenal
Izabonye itike:
1. Borusia Dortmund 13pts +10
2. Arsenal 13pts +7
Imikino iteganyijwe kuri uyu wa gatatu tariki 10/12/2014
Group E
Bayern Munich vs CSKA Moscow
Roma vs Manchester City
Group F
Ajax vs APOEL Nicosia
Barcelona vs Paris Saint Germain
Group G
Chelsea vs Sporting CP
Maribor vs Schalke 04
Group H
Athletic Bilbao vs BATE Borisov
FC Porto vs Shakhtar Donetsk
Jah d’Eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|