Champions League:Atletico Madrid yageze ku mukino wa nyuma

Atletico Madrid yo muri Espagne yabonye itike y’umukino wa nyuma isezereye Bayern Munich ku kibuga cyayo ku bitego 2-2 mu mikino yombi

Atletico Madrid ikaba yabigezeho mu ijoro ryo kuri uyu wa 3/5/2016,nyuma yo gutsindirwa Arienz Arena ku kibuga cya Bayern Munich mu Budage ibitego 2-1, ariko ifashwa n’igitego yatsindiye hanze.

Byari ibyishimo bikomeye ku basore ba Atletico Madrid i Allianz Arena
Byari ibyishimo bikomeye ku basore ba Atletico Madrid i Allianz Arena

Ni mu gihe mu mukino ubanza,ikipe ya Atletico Madrid yari yatsindiye Bayern Munich ku kibuga cyayo cya Vicente Cardelon muri Espagne 1-0.
Kuba nta gitego Bayern Munich yabashije kwinjiriza mu gihugu cya Espagne bikaba byayikozeho nubwo igiteranyo cy’ibitego byabonetse mu mikino yombi cyari ibitego 2-2.

Abakinnyi ba Bayern Munich bacitse intege cyane nyuma yo gusezererwa ku kibuga cyabo
Abakinnyi ba Bayern Munich bacitse intege cyane nyuma yo gusezererwa ku kibuga cyabo

Uyu mukino waranzwe n’ihangana rikomeye ariko kandi ikipe ya Bayern yasatiraga cyane Atletico Madrid ariko ubwugarizi bwayo bukaba ibamba. Ni mu gihe Atletico Madrid yo yacungiraga kuri “contre attaque”.

Uyu mukino kandi wabonetsemo penaliti 2 imwe imwe kuri buri ruhande,ariko impande zombi zirazihusha. Thomas Muller wa Bayern akaba yahushije Penaliti naho Fernando Toress wa Atletico nawe arayihusha.

Umuzamu wa Atletico Jan Oblak yabereye ibamba abasatirizi ba Bayern Munich
Umuzamu wa Atletico Jan Oblak yabereye ibamba abasatirizi ba Bayern Munich

Amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo kuri uyu wa 4/5/2016 akaba akomeza aho Real Madrid icakirana na Manchester City yo mu Bwongereza I Santiago Bernabeu bahatanira itike y’umukino wa nyuma w’iri rushanwa.

Aya makipe yombi akaba agomba kuvamo imwe izahura na Atletico Madrid ku mukino w’igikombe kuwa 28 Gicurasi 2016 I Milan mu Butaliyani.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mbashimiye uko mutujyezaho amakuru imikino mboneyeho nobagaragariza ibyishimo byanjye nyuma yagutsindwa kwa Bayern Munich

ntekirutimana david yanditse ku itariki ya: 4-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka