Champions League: Arsenal, Manchester City, Real Madrid na Milan AC zatunguwe
Amakipe yari yitezweho intsinzi muri ‘UEFA Champions League’ nka Arsenal, Manchester City, Real Madrid na Milan AC yatunguwe kuri uyu wa gatatu tariki 24/10/2012, ubwo yose yatsindwaga n’amakipe atahabwaga amahirwe mbere y’umukino.
Arsenal iherereye mu itsinda rya kabiri, yatunguwe na SChalke 04 ubwo yayisangaga mu rugo Emirates Stadium ikayihatsindira ibitego 2-0. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Klaas Jan Huntelaar ku munota wa 76, naho icya kabiri gitsindwa na Ibrahim Affelay ku munota wa 86.
Muri iri tsinda kandi Olympiacos FC yatsinze Montpellier ibitego 2-1. Mu itsinda rya kabiri Schalke 04 ni yo iyoboye n’amanota 7 ikaba ikurikiwe na Arsenal n’amanota 6, naho Olympiacos FC ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 3, Montpellier igasoza itsinda n’inota rimwe gusa.

Mu itsinda rya gatatu ikipe ya Milan AC ihagaze nabi muri iyi minsi, yatunguwe na Malaga yo muri Espagne iyitsinda igitego 1-0 cyatsinzwe n’uwitwa Joakin, muri iryo tsinda kandi Zenith Saint Petersburg yatsinze Anderlecht igitego 1-0.
Kugeza ubu Malaga niyo iri imbere muri iryo tsinda n’amanota icyenda, ikaba ikurikirwa na Milan AC n’amanota ane.
Mu itsinda rya kane ribarizwamo ibihangange ndetse rinafatwa nk’itsinda ry’urupfu, ikipe ya Real Madrid ifite agahigo k’ibikombe icyenda bya Champions League yatunguriwe mu Budage ubwo yatsindwaga na Borussia Dortumund ikayitsinda ibitego 2-1.
Borushia yafunguye amazamu ku munota wa 36 ku gitego cyatsinzwe na Robert Lewandowski, nyuma gato Real Madrdi iza kucyishyura ku munota wa 38, gitsinzwe na Cristiano Ronaldo.
Ikipe ya Borussia yakinaga umupira mugufi kandi wihuta yakomeje gusatira cyane no kubuza amahoro ba myugariro ba Real Madrid maze ibona igitego cya kabiri cyanayihesheje intsinzi ku munota wa 64 gitsinzwe na Marcel Schmelzer.
Ukundi gutungurana kwabayeho, Manchester City yatsindiwe mu Buholandi na Ajax Amasterdam ibitego 3-1. Nubwo Samir Nasri yafunguye amazamu ku munota wa 22, ikipe ya Ajax ntabwo yacitse intege, ahubwo yasatitiye cyane ndetse ibona ibitego bitatu Manchester City idakoramo.
Ibitego bya Ajax byatsinzwe na Jong ku munota wa 45, Moisander ku munota wa 57 na Eriksen ku munota wa 68.

Kugeza ubu Manchester City irimo kujya ahantu habi cyane, ndetse ifite ibyago byinshi byo gusezererwa, kuko iri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe gusa.
Burussia Dortmund ni yo iyoboye itsinda n’amanota arindwi, Real Madrid ikaza ku mwanya wa kabiri n’amanota 6 naho Ajax Amsterdam ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu.
Dore uko imikino yose yagenze:
Itsinda rya mbere:
Dinamo Zagreb 0-2 Paris S.G.
FC Porto 3-2 Dynamo Kyiv
Itsinda rya kabiri
Arsenal 0-2 Schalke 04
Montpellier 1-2 Olympiakos Piraeus
Itsinda rya gatatu
Zenit St. Petersburg 1-0 Anderlecht
Malaga 1-0 AC Milan
Itsinda rya kane
Ajax Amsterdam 3-1 Manchester C.
Borussia Dortmund 2-1 Real Madrid
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
muraho amahoroy’IMANA abane namwe igitekerezo cyange buriya nti mwajya mutembera mu mugi wa kigali cg no mutundi duce twi gihugu mukareba uko biba byifashe muka bitugeza