U Rwanda nk’igihugu kizakira amarushanwa ya CHAN azabera mu Rwanda kuva tariki 16 Mutarama 2016 kugeza taliki ya 07 Gashyantare 2016, ruzaba ruyoboye itsinda rya mbere rigizwe n u Rwanda,Gabon,Maroc na Cote d.Ivoire.

Uko amatsinda ateye:
Group A - Rwanda, Gabon, Morocco, Ivory Coast (Bazakinira kuri Stade Amahoro(
Group B - Angola, DR Congo, Cameroon, Ethiopia (Bazakinira i Huye(
Group C - Nigeria, Niger, Guinea, Tunisia (Nyamirambo(
Group D - Uganda, Mali, Zambia, Zimbabwe (Rubavu(
Perezida Kagame wanagize uruhare muri Tombola,yijeje abari bitabiriye uyu muhango ko u Rwanda ruzakora ibishoboka kugira ngo abazitabira irushanwa bazanogerwe naryo.

Uwari uhagariye ishyirahamwe ry.umupira w.amaguru muri Afurika ari nawe Visi Perezida waryo,yatangaje ko igihugu cy’u Rwanda bagifitiye icyizere kubera ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa republika y’u Rwanda
Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haluna Niyonzima nawe wari witabiriye iyi Tombola,yatangaje ko n’ubwo batomboye amwe mu makipe asanzwe afite amazina akomeye muri Afrika,afitiye icyizere Amavubi kuko kugira ngo ube ikipe ikomeye ugomba guhura n’abakomeye,gusa anizeza abanyarwanda ko iri tsinda batarifitiye kuko Amavubi nayo afite ubushobozi bwo gutsinda.
Andi mafoto:


















Sammy IMANISHIMWE
Amafoto: Sam Imanishimwe & Urugwiro
National Football League
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Najye mperereye USA ndinyuma Yama Mavubi ,Nshimiye nu buyobozi bwacu bwabashije kuduhesha agaciro ,Nkumbuye stade AMAHORO Nkanasuhuza abafana bicara muri 12 ✌
Kabisa tubarimyuma abasore bacu bakaze imyitozo ariko ntibyoroshye.
Ndasaba Abanyarwanda Twese Tuzitabire Chan Dushyigikire Amavubi Maze Ahangamure Barumuna Ba Drogba Tuzibyinire Itsinzi Bana Bu Rwanda!
BAZAHONDE AMAVUBI
AMAVUBI BAZAYAHONDE
Kigali to day tubashimiye amafoto yanyu nubunyamwuga mutugaragariza.
Itsinda ry’urupfu kbsa, sha ndabarahiye kuharenga ni ahamana !!!! Nawe se ’’ ivory coast, Maroc, Gabon, Rwanda !!! Nihatari