Ku i Saa cyenda nibwo umukino wari utangiye,wari umukino wa mbere mpuzamhanga ubereye kuri Stade Huye,abafana bari benshi cyane,gusa by’umwihariko abafana ba Republika iharanira Demokarasi ya Congo nibo bari biganje.
Abakinnyi babanjemo ku makipe yombi
Ethiopia: 20 A. Mamo,17 S. Tesfaye,5 Anteneh Tesfaye, 15 A. Tamene, 2 T. Dejene 21 T. Alebechew, 7 B. Assefa, 19 G. Panomo, 9 E. Mamo, 4 T. Tesfaye, 10 R. Lokk
DR Congo 1 L. Matampi, 19 J. Kimwaki, 17 M. Bokadi 14, N. Munganga 3 L. Mutambala 2 J. Bahumeto ,4 B. Bompunga ,20 G. Lusadisu ,8 N. Luvumbu ,21 J. Bolingi ,5 E. Meschack

Umukino watangiye yombi asatira,ndetse ndetse umukinnyi wa Ethiopia witwa Deng Lamkel Lok abona nka bubiri bwo gutsinda ariko ntibyamukundira.




Ku munota wa 45,ubwo bari bamaze kwerekana ko hongeweho umunota umwe w’inyongera,Guy Rusadisu Basisira wahoze akinira APR Fc yo mu Rwanda,yaje gufungura amazamu ku gitego cyiza cy’umutwe maze igice cya mbere kirangirana n’ibyishimo by’abanyecongo.
Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 46 w’umukino,Heritier luvumbu yaje kubonera Congo igitego cya kabiri,ndetse no ku munota wa 59,Meschack Ela yaje gutsinda igitego cya gatatu nyuma y’aho ikipe ya Congo yari ikomeje kugaragaza ko irusha cyane Ethiopia.
Ikipe ya DR Congo yakomeje kurusha cyane ikipe ya Ethiopia,gusa umukino waje kurangira ari bya bitego 3-0,ndetse na Heritier luvumbu atorwa nk’umukinnyi mwiza w’umunsi (Homme du match).
Andi mafoto





National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Kubwange ndifuza ko congo yazahura na mavubi