CECAFA: U Rwanda ntirwizeye kujya muri ¼ nyuma yo gutsindwa na Sudan

Nyuma yo gutsindwa na Uganda igitego 1-0 mu mukino wayo wa mbere muri CECAFA, Amavubi yongeye gutsindwa igitego 1-0 na Sudan ku wa mbere tariki 2/12/2013, bituma amahirwe yo gukomeza muri ¼ cy’irangiza aba makeya cyane.

Mu mukino wa mbere rwakinnye na Uganda n’ubwo rwatsinzwe ariko rwari rwakinnye neza, bitandukanye n’umukino rwakinnye na Sudan kuri uyu wa mbere, ubwo abasore batoza na Nshimiyimana Eric bagaragaje imbaraga nkeya ndetse no gukora amakosa menshi mu kibuga.

Ayo makosa ni nayo yavuyemo igitego cya Sudan cyabonetse ku munota wa 29, nyuma y’aho myugariro w’u Rwanda Nshutinamagara Ismail yamburwaga umupira na Salah Ibrahim ku buryo butunguranye, maze atsinda igitego cyiza.

Nubwo mu gice cya kabiri, umutoza Nshimiyimana yagerageje gusimbuza ashaka uko yakwishyura, amahirwe yabonetse Kagere Meddie na Ndahinduka Michel basatiraga ku ruhande rw’u Rwanda bananiwe kuyabyaza umusaruro umukino urinda urangira.

Umukino wundi wo muri iryo tsinda rya gatatu wahuje Uganda na Eritrea, maze ku buryo bworoshye Uganda itsinda ibitego 3-0 bya Emmanuel Okwi watsinzemo ibitego bibiri na Hamisi Ciiza.

Iyo ntsinzi yatumye Uganda iza ku mwanya wa mbere mu itsinda n’amanota atandatu, ikaba iyanganya na Sudan, kuko nayo yatsinze Eritrea ibitego 3-0. Uganda na Sudan zahise zikomeza muri ¼ cy’irangiza n’ubwo zombi zifitanye umukino uzazihuza ku wa kane tariki 5/12/2013, uwo mukino ukaba ariwo uzagaragaza ikipe iyoboye itsinda.

Icyo gihe u Rwanda rwo ruzakina na Eritrea, rukaba rutegetswe gutsinda uwo mukino kugirango rwiyongerere amahirwe yo gukomeza muri ¼ cy’irangiza.

Kugirango u Rwanda rukomeze, niruramuka rutsinze Eritrea, ruzegukana umwanya wa gatatu mu itsinda, maze herebwe ikipe zabaye iza gatatu muri buri tsinda ariko zaritwaye neza (best loosers) maze zikomeze muri ¼ cy’irangiza.

Imikino ya CECAFA irakomeza kuri uyu wa kabiri tariki ya 3/12/2013, ubwo hakinwa imikino yo mu itsinda rya mbere, Sudan y’Amajyepfo igakina na Ethiopia naho Kenya igakina na Zanzibar.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iki pe ifite ibibazo yemwe numutoza birabonekako afi
te ibibazo kubushobozi bwogutunganya ikipe yitwa
iyigihugu. Leta igire uruhare runini muguunganya iyi
kipe yigihugu.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 4-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka