CECAFA: Rayon Sports yasezereye URA, izakina na Vital’o muri ½ cy’irangiza

Rayon Sport yabonye itike yo gukina ½ cy’irangiza mu gikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup’, nyuma yo gusezerera Uganda Revenue Authority (URA) yo muri Uganda iyitsinze ibitego 3-2, ikazakina na Vital’o yo mu Burundi muri ½ cy’irangiza, ku wa gatandatu tariki 29/06/2013.

Muri uwo mukino wa ¼, Rayon Sport yitabiriye iri rushanwa ku butumire bwa CECAFA, yatsindiwe ibitego na Kambale Salita Gentil na Hamisi Cedric.

Kambale Salita witwaye neza cyane muri uwo mukino yatsinze igitego cya mbere cya Rayon Sport ku munota wa 7, Hamisi cedric atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 48, naho Kambale Salita yongera kureba mu izamu rya URA atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 63.

Nubwo Rayon Sport yatsinze ariko yagowe cyane na URA yari ifite ubusatirizi bukomeye, bwabashije gutsinda ibitego bibiri byatsinzwe n’uwitwa Frank Kalanda ku munota wa 76 hamwe na Feni watsinze igitego cya kabiri ku munota wa 78.

Rayon Sport yahuye n’akazi gakomeye cyane ubwo yashakaga kurinda ibitego byayo, ariko ba myugariro ba Rayon Sport barimo Usengimana Faustin wari wagarutse mu kibuga bakomeza kwitwara neza kugeza umukino urangiye batsinze ibitego 3-2.

Vital’o y’i Burundi izakina na Rayon Sport muri ½ cy’irangiza, yo yabonye iyo tike nyuma yo kunyagira Ports yo muri Djoubouti ibitego 6-0.

Rayon Sport yageze muri ½ cy’irangiza ihasanze APR FC nayo ihagarariye u Rwanda. APR FC yabonye itike yo gukina ½ na El Merrekh, nyuma yo gusezerera Express yo muri Uganda iyitsinze ibitego 2-0.

Imikino ya ½ cy’irangiza yatangiye kuri uyu wa gatanu tariki 28/06/2013, APR FC ikina na El Merreikh, undi mukino wa ½ cy’irangiza ukazakinwa ku wa gatandatu tairiki 29/06/2013, Rayon Sport ikina an Vital’o. Imikino yose ya ½ ikiniwa Elfasher guhera saa kumi za Kigali.

Umukino wa nyuma ndetse n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu izakinwa ku wa mbere tariki 01/07/2013, ikipe izaba iya mbere ikazahabwa igikombe n’amadolari ibihumbi 30, iya kabiri ikazahabwa ibihumbi 20 naho iya gatatu ikazahabwa ibihumbi 10.

Igikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup’ giterwa inkunga na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame utanga y’ibihumbi 60 by’amadolari, akaba yaranitiriwe iryo rushanwa ngarukanwaka.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo   ( 2 )

TURASHIMIRA UMUTOZA WA MAKIPE YO MURWANDA YIHANGANE AKOREZEHO KONGERA IMBARAGA ZACU TWESE TUMURINYUMA APR FC TURAYIKUNDA CYANE .NABABWIRA KO TWESE DUHARANIRE GUSHYIKIRA SPORT YACU MAZE IGATERI MBERE TWIHESHA AGACIRO NKA BANYARWANDA

MUGISHA DEOGRATIUS yanditse ku itariki ya: 30-06-2013  →  Musubize

Twishimiye kuba apr igeze kumukino wanyuma.nagikundiro izagerageze maze duhurire yo.ubundi turebe aka abera.gusa kuri jye ndarota byabaye nki 98 kuva zanzibar.

Alias yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka