CECAFA Kagame Cup izatangira tariki 14 Nyakanga

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rihuza ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati (CECAFA), ryemeje ko igikombe gihuza amakipe yo muri ako karere yabaye aya mbere ‘CECAFA Kagame cup’, kizatangira tariki 14/07/2012 kugeza tariki 28/07/2012.

Kuri uyu wa Kane tariki 14/06/2012, nibwo Umunyamabanga mukuru wa CECAFA Nicolas Musonye, yabyemereje mu nama yagiranye n’abaterankunga n’abafatanyabikorwa ba CECAFA mu rwego rwo kurebera hamwe uko irushanwa rizabera Dar es Salaam muri Tanzania ryazarushaho kuba ryiza.

Mu kiganiro yagiranye na Supersport.com dukesha iyi nkuru, Musonye yavuze ko iri rushanwa ritabonye abaterankunga ari ntaho ryagera, ashima uburyo Perezida w’u Rwanda akomeza guteza imbere umupira wo mu karere.

Ati: “Ndashaka gushimira abaterankunga cyane cyane Prerezida Paul Kagame ku bw’imbaraga bashyira muri iri rushanwa rigamije kuzamura umupira w’amaguru w’aka karere.

Twishimiye ko ibyo twateganyije gukora mu irushanwa ry’uyu mwaka byose tubona bigenda neza”.

Iri rushanwa ryitiriwe Perezida kuva yatangira kuritera inkunga mu 1999. Buri mwaka atanga ibihumbi 60 by’amadolari y’Amerika mu rwego rwo guhemba amakipe atatu aba yabaye aya mbere.

Iyi mikino izajya igaragara kuri supersport ya Cyenda, izitabirwa n’amakipe yabaye aya mbere mu bihugu bigize akarere ka CECAFA, aho u Rwanda ruzahagararirwa na APR FC.

Kugeza ubu hari amakipe menshi aturuka mu bihugu byo hanze y’akarere ka CECAFA harimo nka Vita Club yo muri Congo n’amakipe yo mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo ataramenyekana.

Musonye avuga ko igihe cyose haboneka ubushobozi amakipe abyifuza kandi yujuje ibisabwa bazayemerera kwitabira iryo rushanwa. Yongeraho ko bashobora no kuzatanga ubutumire ku makipe amwe n’amwe ashobora kuzamura urwego rw’umupira w’akarere.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amakipe azaryitabira yose urutonde

muganga john peter yanditse ku itariki ya: 16-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka