CECAFA Kagame Cup:APR iratangira ihatana na Al Shandy yo muri Sudan
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo igikombe giterwa inkunga na Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame,kizwi ku izina rya CECAFA Kagame Cup kiza gutangira mu mujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania,aho APR ihagarariye u Rwanda iza kuba ikina na Al Shandy yo muri Sudan ku i Saa Saba.
Ikipe ya APR Fc iheruka gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cya CECAFA cyabereye mu Rwanda umwaka ushize itsinzwe na El Mereikh yo muri Sudan igitego 1-0,iraza gutangira urugamba rwo gukuraho umuhigo wo kudakura igikombe hanze,ubwo iza kuba ikina na Al Shandy yo muri Sudan kuri Stade nkuru y’igihugu cya Tanzania ku i Saa munani zuzuye za hano mu Rwanda.



Uko amatsinda ateye
Itsinda rya mbere
Yanga (Tanzania)
Gor Mahia (Kenya)
Khartoum (Sudan)
Telecom (Djibouti)
KMKM (Zanzibar).
Itsinda rya 2
APR Fc (Rwanda)
Al Shandy ( Sudan)
LLB (Burundi)
Heegan ( Somalia).
Itsinda rya 3
Azam (Tanzania)
Malakia (South Sudan)
KCC (Uganda)
Adama City (Ethiopia).
Usibye uyu mukino APR Fc ikina kuri uyu wa gatandatu,izongera gukina ku wa kabiri taliki ya 21/07 na Heegan yo muri Somalia ku i Saa Cyenda,maze izasoze imikino yo mu matsinda ku wa kane taliki ya 23/07 ikina na LLB y’i Burundi ku i Saa Cyenda zo mu Rwanda.
Ikipe ya APR yerekeje Tanzania
Abanyezamu : Ndori Jean Claude, Kimenyi Yves
Abakina inyuma: Nshutiyamagara Ismael, Rugwiro Herve, Rwatubyaye Abdul, Rusheshangoga Michel, Ngabonziza Albert, Rutanga Eric
Abakina hagati : Eric Nsabimana, Buteera Andrew, Yannick Mukunzi, Djihad Bizimana, Sibomana Patrick, Iranzi Jean Claude, Sekamana Maxime, Fiston Nyinzingabo
Abakina imbere :Farouk Ruhinda, Issa Bigirimana, Ndahinduka Michel na Mubumbyi Bernabe

Iki gikombe cya CECAFA gihuza amakipe yo mu bihugu byo muri Afrika yo hagati n’iburasirazuba,biteganijwe ko kizasozwa taliki ya 02 Kanama 2015.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
APR NDAYISHyigikiye izatsinda pakaigitwaye