CECAFA: APR yatangiye inyagira Wau Salaam 7-0

APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CECAFA ‘Kagame Cup’ irimo kubera muri Tanzania, yatangiye inyagira Wau Salaam ibitego 7 ku busa, mu mukino ufungura irushanwa wabereye kuri Stade y’igihugu i Dar Es Salaam kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14/7/2012.

APR yatangiranye umukino imbaraga nyinshi kurusha Wau Salaam yagaragazaga imbaraga n’ubuhanga bukeya muri uwo mukino, bituma APR ibona ibitego bitatu mu gice cya mbere bitagoranye.

Ku munota wa 15 Lionel Saint Preux yabonye igitego cya mbere kuri penaliti, nyuma y’ikosa ryari rikorewe kuri Kabange Twite mu rubuga rw’amahina.

Ku munota wa 24, Ndikumana Seleman wigaragaje cyane muri uwo mukino yatsinze igitego cya kabiri nyuma yo kwiruka agasiga abakinnyi n’inyuma ba Wau Salaam.

Nyuma yo kurata ibitego byinshi asigaranye n’umunyezamu, ku munota wa 40 Kapiteni wa APR FC Olivier Karekezi wabonye igitego cya gatatu cya APR FC bimworoheye cyane, kubera uburangare bw’abakinnyi ba Wau Salaam bagaragazaga kutemenyerana.

Igice cya kabiri nacyo cyihariwe na APR FC, kuko yarushaga cyane Wau Salaam imbaraga, ubwitange n’ubuhanga. Ibyo byahise bitanga umusaruro kuko ku munota wa 48 gusa Jean Baptiste Mugiraneza yatsinze igitego cya kane n’umutwe ku mupira wari uvuye muri Koroneri.

Nyuma y’icyo gitego, Wau Salaam yasaga n’iyamaze kwemera ko yatsinzwe, yacitse intege cyane Lionel Saint Preux wari wabujije amahoro ba myugariro ba Wau Salaam atsinda igitego cya gatanu.

APR yakinnye neza mu bice byose by’ikibuga, yabonye igitego cya gatandatu ku mwitange bwa Dan Wagaluka wavanye umupira ku murongo ugabanyaikibuga mo kabiri yiruka kandi acenga ageza umupira ku izamu awuhereza neza Seleman Ndikumana wahise atsinda igitego cye cya kabiri muri uwo mukino.

Nyuma yo kubona ko intsinzi yabonetse, Umutoza wa APR FC Ernie Brandts yasimbuje Ndukumama Selema ashyiramo Mubumbyi Bernabe, nawe waje gutsinda igitego cya karindwi ku munota wa 77.

N’ubwo Wau Salaam yagaragazaga imbaraga nkeya, kapiteni wayo witwa Fideli yakomeje gushakisha uko yabona igitego ariko Ndoli Jean Claude yarangije umukino adatsinzwe igitego na kimwe akomeza kumugora.

Papy Faty ikipe ya APR ikunze kugenderaho ntiyagaragaye mu mukino, ariko ntibyayibuza gukomeza gusatira. Yahushihe uburyo bwinshi bwo gutsinda ibindi bitego, umukino urinda urangira.

Nyuma y’uwo mukino, Umutoza wa APR Ernie Brandts yabwiye Supersport ko yagombaga kuba yatsinze ibitego birenga 10. Gusa yashimiye cyane abakinnyi be kuko babashije kubyaza umusaruro amwe mu mahirwe menshi bagiye babona kandi bakabasha gutsinda umukino ubanza.

Brandts yavuze ko abakinnyi be bagiye kuruhuka, nyuma bagatangira gutegura neza ku mukinire no mu mutwe umukino uzakurikiraho.

APR FC iri kumwe mu itsinda na Atletico y’I Burundi, Wau Salaam na Young Africans yo muri Tanzania inafite igikombe cya CECAFA giheruka. Izakurikizaho umukino na Atletico yo mu Burundi ku wa kabiri tariki ya 17/7/2012 i saa Saba.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka