CECAFA: APR FC yageze muri ½ cy’irangiza nyuma yo gusezerera Express

APR FC yageze muri ½ cy’irangiza mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ririmo kubera muri Soudan, nyuma yo gusezererqa Express yo muri Uganda iyitsinze ibitego 2-0.

Muri uwo mukino wabereye mu gace ka Elfasher mu ntara ya Darfur kuri uyu wa kabiri tariki 26/06/2013, APR FC na Express zabonye amahirwe yo kubona ibitego hakiri kare ariko igice cya mbere kirangira ari nta n’imwe ibashije gutsinda.

Igice cya kabiri cyaranzwe n’impinduka zo gusimbuza cyane cyane ku ruhande rwa APR FC, byanayigiriye akamaro kuko Yannik Mukunzi na Nova Bayama bongereye imbaraga mu kibiga, maze bituma Migiraneza Jean Baptiste atsinda igitego cya mbere cya APR FC mu ntangiro z’igice cya kabiri.

Icyo gitego cyatumye Express isatira cyane APR FC ishaka kuyishyura bituma idakomeza kurinda izamu ryayo uko bikwiye.

Ibyo byatumye, Nova Bayama na Sekamana Maxime ba APR FC bigaragaje cyane muri uwo mukino, basatira Express ku buryo butunguranye, bahanahana umupira maze Nova Bayama atsinda igitego cya kabiri cyashimangiye intsinzi ya APR FC.

Express yakomeje gusatira mu minota ya nyuma y’umukino, ariko APR FC icunga neza izamu ryayo, dore ko umutoza wayo Andreas Spier yari yamaze kongera imbaraga muri ba myugariro akinjiza mu kibuga Turatsinze Heriter.

APR FC izakina umukino wayo wa ½ cy’irangiza ku wa gatanu tariki 28/06/2013, ikazahura n’ikipe irokoka hagati ya Al Ahly Shandy na El Merreikh zombi zo muri Soudan.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ndashimira kigalitoday ikomeje kutugezaho amakuru yimpande soze mukomeze mudukurikiranire amakipe yacu kdi munayasengere ariko byumwihariko mushimire ingabo zacu kubwigikorwa kindashyikirwa zakoze cyo kwakira amakipe yacu abanyarwanda twese dufite umuco nkuriya H E yaruhuka

Leonard yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

arega twarabivuze njye ndi umufana wa APR kuba tutaritwaye neza muri championa ntabwo bivuzeko abana turimo kurera turimo gut igihe ahubwo ni batwitege courage igikombe ni icyacu.

ange martin yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

Mbanje kubashimira kuba mugeza kubatuye isi bose amakuru y’imikino kuba APR FC yageze muri 1/2 twongere tuvuge duti APR FC big-up, Rayon Sports Come-on.

Ngaruke kuri Kigali Today, mwabaye mute? abanyarwanda turimo gutera intabwe tujya mbere none mwebwe ndabona muvanga iyo Foto n’iyo mu mwaka wuhe? mugereranyije abankinnyi bayigaragaramo (Foto) n’abayirimo uyu munsi bihuriye he? ese ndamutse nkeneyemo abakinnyi nakwigurira nkabajyana muyindi Ekipe iyo Foto yanyu murumva haricyo yamarira? cyangwa n’uko higanjemo abanyamahanga? Mwidupfobereza abana bacu mushake Ifoto iri up-date. kuko ayo mafoto y’abakinnyi murimo kutugaragariza, sibo batsinze Express, dukeneye kubona no kugaragariza abatuye isi abo bana babanyarwanda bageze muri 1/2 CECAFA KAGAME CUP/2013. Nti munyongere message.

Pr. Frank yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

apr ikomereze aho ,imana idufashije tugahura naba rayon finari tukayereka uko ruhago icyinwa.courage apr tugufatiye iryiburyo.

drogba yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka