CAN 2013: RWANDA 0-0 NIGERIA (Amafoto)
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi n’ikipe y’igihugu ya Nigeria Super Eagles, ku itariki ya 29/02/2012 yahuriye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo. Ni mu mukino ubanza w’imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2013. Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Igitego cy’Amavubi cyaviriyemo ku murongo
Ba Kapiteni Karekezi Olivier na Joseph Yobo bifotoranya n’abasifuzi
Ikipe y’Amavubi yabanje mu kibuga
Ikipe ya Nigeria yabanje mu kibuga
Abatoza n’abasimbura b’Amavubi baririmba indirimbo yubahiriza igihugu
Abatoza n’abasimbura ba Super Eagles baririmba indirimbo yubahiriza igihugu
Amavubi ati ishema ry’u Rwanda turifite ku mutima
Abakinnyibakomeye ba Super Eagles bose bari bahari
Uhereye iburyo:Joseph Yobo (Fenerbace/Tukey),Taye Taiwo (Queens Park/England),Musa Ahmed(CSKA Moscow/Russia),Yakubu Ayegbeni(Blackburn/England),Peter Odenwingie(West Bromwich/England)
Abakinnyi b’abavubi bakomeye bari bahari (uhereye Iburyo:Karekezi Olivier, Haruna Niyonzima, Gasana Eric, Jean Claude Ndoli)
Abafana bari benshi gusa gufana ntibyagendanye n’umubare wari uhari
Stade Regional i Nyamirambo yari yuzuye
Amabendera y’u Rwanda yari menshi
Abana nabo bari bitabiriye umukino
Hari abafana bake ba Nigeria ariko bafanaga cyane
Amavubi yatangiye asatira cyane
ishoti rikomeye ryatewe na Meddie Kagere umuzamu yarifashe bimugoye
Igice cya kabiri Amavubi yakomeje gusatira biranga
Abatoza b’amakipe yombi bananiwe kubona ibisubizo by’ibura ry’ibitego: Ese mu mukino utaha bizagenda bite?
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|