CAN 2013: Cote d’ Ivoire, Algeria na Tuniziya mu itsinda rimwe

Cote d’Ivoire, igihugu cya mbere muri Afurika mu mupira w’amaguru cyashyizwe mu itsinda rimwe na Algeria na Tuniziya muri Tombola y’uko amakipe azahura mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu (CAN) kizabera muri Afurika y’Epfo muri Mutarama 2013.

Muri iyi tombola yabereye i Durban muri Afurika y’Epfo ku wa gatatu tariki 24/10/2012, ibyo bihangange muri Afurika uko ari bitatu hiyongereyeho igihugu cya Togo byatumye benshi mu bakurikirana umupira Afurika bavuga ko ari ‘itsinda ry’urupfu’.

Afurika y’Epfo izakira iyi mikino yashyizwe mu itsinda rimwe na Morocco, Cape Verde na Angola ariko umutoza wa Afurika y’Epfo Gordon Igesund yavuze ko itsinda barimo ari ryiza ngo n’ubwo rikomeye ariko si kimwe n’iry’urupfu rigizwe na Cote d’Ivoire, Angola, Tuniziya na Togo.

Zambia iheruka kwegukana igikombe cya Afurika iri kumwe na Burkina Faso, Nigeria na Ethiopia ihagarariye akarere ka CECAFA u Rwanda ruherereyemo, naho Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo yashyizwe mu itsinda rimwe na Mali, Ghana na Niger.

Iri rushanwa rizamara ibyumweru bitatu, rizatangira tariki 19/01/2013 rikazabera ku bibuga bitanu aribyo FNB Stadium y’i Johannesburg, Moses Mabhida Stadium y’i Durban, Nelson Mandela Bay Stadium iherereye mu gace ka Port Elizabeth, Mbombela Stadium iri i Nelspruit na Royal Bafokeng Stadium iherereye mu gace ka Rustenburg.

Umukino ufungura irushanwa uzahuza Afurika y’Epfo na Cape Vert kuri FNB Stadium bakunze kwitwa Soccer City Stadium yanakiniweho umukino ufungura ndetse n’uwa nyuma w’igikombe cy’isi giheruka kubera muri Afurika y’Epfo muri 2010.

Ubusanzwe iki gikombe cya Afurika cyagombaga kubera muri Libya, ariko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF rifata icyemezo cyo kuryimurira muri Afurika y’Epfo, kubera intambara yaberaga muri icyo gihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika.

Ni ubwa kabiri Afurika y’Epfo igiye kwakira iki gikombe nyuma ya 1996, ubwo yanacyegukanaga itsinze Tunisiya ibitego 2-0, kikaba ari nacyo gikombe cya Afurika cyonyine yatwaye mu mateka yayo.

Dore uko amatsinda ameze:

Itsinda A: Afurika y’Epfo, Morocco, Cape Verde, Angola

Itsinda B: Ghana, Mali, Niger, DR Congo

Itsinda C: Zambia, Ethiopia, Burkina Faso, Nigeria

Itsinda D: Cote d’Ivoire, Togo, Algeria, Tunisia

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka