Bwa mbere mu mateka yayo Police Fc yegukanye igikombe cy’amahoro
Nyuma yo gutsinda ikipe ya Rayon Sports igitego kimwe ku busa,ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro,ikipe ya Police Fc yabashije gutwara igikombe cyayo cya mbere kuva yagera mu cyiciro cya mbere
Ku munota wa 87 w’umukino wahuzaga ikipe ya Police Fc na Rayon Sports,Eric Ngendahimana wa police Fc yaje kuyibonera igitego cyakuyeho amateka y’imyaka 12 yari imaze yari imaze mu cyiciro cya mbere nta gikombe na kimwe yegukana.


Mu mukino wari unogeye ijisho,imbere y’abafana benshi bari buzuye Stade Amahoro,ikipe ya Rayon Sports yatangiye isatira cyane ikipe ya police Fc,ndetse bigaragara ko inayirusha.



Mu minota ya mbere y’umukino,Faustin Usengimana wa Rayon Sports yaje gutera Coup Franc maze ayihereza umukinnyi Djihad Bizimana,maze arekura ishoti rikomeye rikubita igiti cy’izamu,nibwo umukinnyi Emmanuel Imanishimwe yaje kungamo maze umusifuzi avugaga ko habaye ho kurarira mu gihe abafana bo bari bamaze kwishimira icyo gitego (cyanzwe).

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje gusatira cyane ikipe ya Police Fc ariko umunyezamu Emery Mvuyekure akababera ibamba.
Ku munota wa 32 Mugabo Gabriel wari wabanje ku ntebe y’abasimbura yjae kwinjira mu kibuga maze Mpozembizi Mohamed wari wa gize ikibazo cy’imvune aza kumuha umwanya. Igice cya mbere cyaje kurangira ari 0-0
Mu gice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Police Fc bigaragara ko yahinduye umukino,aho batangiye gusatira ndetse no kurusha ikipe ya Rayon Sports, n’ubwo bitabuzaga abakinnyi ba Rayon Sports gukomeza gusatira ndetse no guhusha byabaga byabazwe.
Habura iminota mike umutoza Kayiranga Baptista yaje gusimbuza umukinnyi Faustin Usengimana ukina nka myugariro,maze yinjiza umukinnyi Ishimwe Kevin.Nyuma y’aho ikipe ya Police Fc yaje kubona Coup Franc itavuzweho rumwe haba abatoza ndetse n’abafana.
Iyo Coup Franc ni nayo kandi yaje kuvamo igitego rukumbi cyabonetse muri uwo mukino,maze ikipe ya Police Fc igihagararaho umukino urangira gutyo,Police Fc iba yegukanye igikombe cyayo cya mbere.

Mu wundi mukino wari wabaye wo guhatanira umwanya wa gatatu,ikipe ya APR Fc yaje kunyagira ikipe y’Isonga ibitego 5-0 harimo ibitego bitatu by’u,mukinnyi Mubumbyi Bernabe.
Gutwara iki gikombe kandi ku ikipe ya Police FC,byayihaye amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yatwaye igikombe cy’igihugu(CAF confederation cup),mu gihe APR Fc izahagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions league).







Muri uyu mukino kandi Umusifuzi Issa Kagabo yaje gusezera ku kazi ko gusifura burundu






Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
ihangane muvandimwe igikombe nabwo cyari icyanyu?
Tureba imipira myinshi buriya icyo mwaduhishe niki? Ntaho ruhago yacu yagera mujye mubikora uko mushatse ce tu