
Bugesera Fc yiganjemo amasura mashya uhereye ku mutoza wayo Bisengimana Justin, yatangiye yiharira umukino ariko guhuza hagati y’abakina hagati n’abataha izamu, Heroes yaherageje gukinira hagati ariko ugasanga isa naho itamenyeranye.

Ku munota wa 45 ku kazi kakozwe na Kapiteni wa Bugesera Nzabanita David, yatanze umupira imbere usanga Mashengelwa Kibengo Jimmy ahita atera ishoti mu izamu igitego kiba kirinjiye, igice cya mbere kirangira ari icyo gitego kimwe ku busa bwa Heroes.
Bugesera yagarutse mu gice cya kabiri ishaka kuzamura umubare w’ibitego kuko byagaragaraga ko iri kurusha Heroes yaje kibona igitego cya kabiri cyatsinze nanone ku munota wa 62 na Mashengelwa Kibengo Jimmy, ku shoti yatereye muri metero 30 uvuye Ku izamu.
Ikipe ya Justin Bisengimana yakomeje gushaka ibitego, byatumye yinjiza Murengezi Rodriguez asimbura Peter otema .
Heroes yashakishije uburyo yakwishyura ariko ba myugariro bayobowe na Wilonja Jacques bitwara neza, bituma Bugesera itangirana amanota 3 ndetse iyobora urutonde Ku munsi wa mbere.
Umutoza Bugesera Bisengimana Justin yavuze yishimiye ikipe ye kandi ko intego yabo yagezwe
Umutoza wa Heroes Stephan Hanson yavuze kutamenyera ikibuga aribyo byatumye batsindwa kuko ngo bagikoreyeho imitozo inshuro 3 gusa
Ku munsi wa kabiri wa Shampiyona, Bugesera Fc izakira APR FC ku wa kabiri tariki 08/10/2019.
MENYA UMWANDITSI
National Football League
Ohereza igitekerezo
|