Ally Bizimungu wahoze atoza Mukura Vs abifashijwemo na rutahizamu we Niyigena Eric ,abashije kwegukana amanota atatu ku gitego kimwe rukumbi .

Mu mukino wari witabiriwe n’abafana benshi cyane,Bugesera itahabwaga amahirwe cyane kuri uyu mukino,yaje gutsinda igitego ku munota wa 80 w’umukino,maze ba myugariro bari bayobowe na Anicet uzwi ku izina rya Gasongo bakiryamaho kugeza iminota y’umukino irangiye ari igitego kimwe cya Bugesera ku busa bwa Mukura.


Ikipe ya Mukura nyuma yo gutsinda AS Kigali ibitego 2-0 ,yaje guhita ifata umwanya wa mbere,aho ndetse itsinzwe yaherukaga gutsindwa ku munsi wa kane wa shampiona ubwo yatsindwaga na Rayon Sports.
Andi mafoto kuri uyu mukino








Uko imikino y’uyu munsi yagenze
Bugesera 1-0 Mukura VS
Espoir 2-1 Sunrise Fc
SC Kiyovu 4-3 Gicumbi Fc
Uko amakipe akurikiranye kugeza ubu
Urutonde rwa shampiyona
Umwanya Ikipe Imikino Amanota
1 Mukura 15 32
2 AS Kigali 13 28
3 Rayon 12 25
4 APR FC 11 24
5 Police FC 11 21
6 Bugesera 15 21
7 Kiyovu 15 20
8 Gicumbi 14 18
9 Sunrise 14 18
10 Amagaju 12 17
11 Musanze 11 12
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
bugesera kbsa nigumye ishyiremo akabaraga
Sinababwiye ko Mukura bikorigita bagaseka, abantu babyinira igikombe na Mache zibanza zitarangira nibura !
Richard ibyo ni ugufana buhumyi ; Menya ko na Nyina w’undi abyara umuhungu. Muri foot byose birashoboka. BUGESERA yerekanye ko nayo itoroshye . Igitego cyo mu minota yanyuma kiraryana sana , sinakurenganya. FELICITATION BUGESERA F.C.
kwisanga si ugusanza ibyo usanze nabandi nka mukura mumenyeko ruhago mu bugesera tudasitasita mugombakujya muza mwikandagira(mutseta ibirenge)
Aka gakipe ibyo kakoze ntikaziko kikozeho! Mbabwije ukuri ko nta mukino kazongera gutsinda kuko buriya kerekanye ubwambure bwako. Mukura oyeee!! Naho Bugesera 2017 ni mukiciro cya kabiri.