Brazil izakina na Chili, Ubuholandi bukine na Mexique muri 1/8 cy’irangiza

Ikipe ya Brazil yagukanye umwanya wa mbere mu itsinda rya mbere mu gikombe cy’isi, muri 1/8 cy’irangiza izakina na Chili yabaye iya kabiri mu itsinda rya kabiri, naho Ubuholandi bwegukanye umwanya wa mbere mu itsinda rya kabiri bukazakina na Mexique yabaye iya kabiri mu itsinda rya mbere.

Mu mikino ya nyuma muri ayo matsinda abiri ya mbere yanakiniwe ku isaha imwe ku wa mbere tariki ya 13/6/2014, Brazil yasabwaga gutsinda Cameroun, yari yaramaze gusezererwa, kugirango yizere ko iyoboye itsinda, yabigezeho ubwo yayinyagiraga ibitego 4-0.

Neymari yatsinzemo ibitego bibiri ahita agwiza bine, ubu akaba ariwe uyoboye abafite ibitego byinshi.
Neymari yatsinzemo ibitego bibiri ahita agwiza bine, ubu akaba ariwe uyoboye abafite ibitego byinshi.

Neymar ikipe ya Brazil yubakiyeho muri iki gihe yatsinzemo ibitego bibiri agwiza ibitego bine mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka, ibindi bitsindwa na Fred ndetse na Fernandinho, naho icya Cameroun cyatsinzwe na Joel Matip.

Ayo manota atatu yatumye Brazil irangiza imikino yo mu itsinda iri ku mwanya wa mbere ikazahura na Chili yabaye iya kabiri mu itsinda rya kabiri nyuma yo gutsindwa n’Ubuholandi ibitego 2-0 byatsinzwe na Leroy Fer na Memphis Depay.

Leroy Fer niwe wabanje kunyeganyeza incundura ubwo Ubuholandi bwatsindaga Chili ibitego 2-0.
Leroy Fer niwe wabanje kunyeganyeza incundura ubwo Ubuholandi bwatsindaga Chili ibitego 2-0.

Intsinzi y’Ubuholandi yatumye nayo irangiza imikino yo mu itsinda iri ku mwanya wa mbere n’amanota icyenda ku icyenda, ikazakina na Mexique yabaye iya kabiri mu itsinda rya mbere nyuma yo gutsinda Croatia ibitego 3-0 bya Rafael Marquez, Andres Guardado na Javier Hernandez, icya Croatia gitsindwa na Ivan Perisic.

Mu itsinda rya kabiri kandi Espagne yari yaramaze gusezererwa yabujije Australia amahirwe yo gukomeza mu gikombe cy’isi ubwo yayitsindaga ibitego 3-0 bya Fernando Torres, David Villa ndetse na Juan Mata.

David Villa ni umwe mu batsindiye Espagne 3-0 imbere ya Australia ariko ntacyo byayimariye kuko yari yaramaze gusezererwa.
David Villa ni umwe mu batsindiye Espagne 3-0 imbere ya Australia ariko ntacyo byayimariye kuko yari yaramaze gusezererwa.

Imikino ya nyuma mu matsinda irakomeza kuri uyu wa kabiri tariki 24/6/2014, aho mu itsinda rya kane kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba Ubutaliyani bukina na Uruguay, amakipe yombi afite amanota atatu akaba arimo guharanira kujyana muri 1/8 na Costa Rica ya mbere n’amanota atandatu.

Saa kumi n’ebyiri, Costa Rica yatsinze Ubutaliyani na Uruguay mu mikino yabahuje nayo iraza kuba ikina n’Ubwongereza bwamaze gusezererwa.

Mexique yabonye itike yo kuzakina n'Ubuholandi muri 1 cya 8, nyuma yo gutsinda Croatia ibitego 3-0 harimo icya Javier Hernandez 'Chicharito'.
Mexique yabonye itike yo kuzakina n’Ubuholandi muri 1 cya 8, nyuma yo gutsinda Croatia ibitego 3-0 harimo icya Javier Hernandez ’Chicharito’.

Saa yine harakinwa imikino ya nyuma yo mu itsinda rya gatatu aho Cote d’Ivoire isabwa intsinzi imbere y’Ubugereki, naho Ubuyapani bukaza gukina na Colombia yamaze kwizera kujya muri 1/8 cy’irangiza.

Imikino ya 1/8 cy’irangiza izatangira ku wa gatandatu tariki ya 28/6/2014 Brazil ikina na Chili.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka