Bitunguranye Manchester United yasezereye Olympiakos
Mu buryo bwatunguye benshi, ikipe ya Manchester United yari imaze igihe itsindwa yasezereye Olympiakos yo mu Bugereki maze ikomeza muri ¼ cy’amarushanwa ya UEFA Champions League ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi.
Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 19/03/2014, Manchester United yaje kwerekana ko byose bishoboka mu mupira w’amaguru maze ibasha kwishyura ibitego byose yatsindiwe na Olympiakos mu Bugereki uko ari 2, inongeramo n’agashinguracumu kayifashije gukomeza.

Muri uyu mukino wabereye kuri sitadi ya Manchester United ya Old Trafford wanitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 74 (74,662) rutahizamu Robin Van Persie yongeye kwereka Abongereza ko ari umukinnyi ukomeye.
Ibi yabigezeho atsinda ibitego bitatu byose ikipe ya Manchester yatsinze, bituma Olympiakos yari yatsinze ibitego bibiri byonyine mu mukino ubanza ihita isezererwa mu irushanwa.
Mu gihe abafana ba Manchester United bari bamaze igihe badaheruka ku byishimo by’insinzi, Albert Nduwayo umwe mu bafana avuga ko nibura uyu mugoroba yongeye gusinzira neza no kumva ku munezero w’intsinzi. Yagize ati “Burya umukinnyi ukomeye aba akomeye, n’ubwo bigeraho bikanga ariko igihe aboneye uburyo arabikora”.
N’ubwo Van Persie yakoze ibishoboka, uyu mukinnyi yaje kuvanwa mu kibuga avunwe n’abakinnyi ba Olympiakos mu minota yegera iya nyuma y’umukino.
Ku rundi ruhande ikipe ya Zenit Saint Petersburg yo mu Burusiya yabashije gutsindira Borussia Dortmund ku kibuga cyayo mu Budage ibitego 2-1 ariko ntibyahihesheje itike yo gukomeza kuko Dortmund yari yizigamiye rugikubita aho yatsindiye Zenit iwayo ibitego 4-2. Ku giteranyo, ibitego bikaba byabaye 5 bya Dortmund kuri 4 bya Zenit.
Manchester United na Dortmund ziyongereye kuri FC Barcelone, Bayern Munich, Chelsea, Paris Saint Germain, Real Madrid na Atletico Madrid muri ¼ cy’irangiza. Mu minsi iri imbere, bikazamenyekana uko aya makipe azahura.
Safari Viateur
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Wapi ibyo nacyo bivuze nagato uwo mutooza bamwirukane nacyo ashoboye.