Birababaje kubura igikombe cyo kurwanya ruswa uri Police- Cassa

Umutoza w’ikipe ya Police FC, Cassa Mbungo André yababajwe cyane no kubona ikipe ya As Kigali ari yo izamuye igikombe cyitiriwe kurwanya ruswa cyateguwe n’urwego rw’igihugu rw’Umuvunyi.

Igitego cya Ndikumana Bodo mu gice cya mbere ni cyo cyabaye itandukaniro mu mukino wose, dore ko cyahesheje intsinzi ikipe ya As Kigali, yahise ibimburira andi makipe mu gutwara igikombe muri uyu mwaka wa shampiyona wa 2014-2015.

Wari umukino wa nyuma w’irushanwa ryahuje amakipe ane ya mbere mu mwaka wa shampiyona ushize, irushanwa ryateguwe n’urwego rw’Umuvunyi hagamijwe gusoza icyumweru cyitiriwe kurwanya ruswa mu gihugu.

AS Kigali yatwaye igikombe cyo kurwanya Ruswa.
AS Kigali yatwaye igikombe cyo kurwanya Ruswa.

Amakipe ya As Kigali na Police yakinaga kuri iki cyumweru tariki ya 07/12/2014 yari yakoze akazi gakomeye kuwa gatandatu, asezerera ibihangange mu Rwanda APR FC na Rayon Sports mu gihe benshi batabitekerezaga.

Ikipe y’abanyamujyi ni yo yaje no gushimangira intsinzi, itsinda Police FC itozwa na Cassa wahoze muri As Kigali, bityo inayitwara igikombe mu by’ukuri cyari gifte icyo kivuze cyane kuri iyi kipe y’abashinzwe umutekano.

AS Kigali yegukanye igikombe na miliyoni eshatu z'amanyarwanda.
AS Kigali yegukanye igikombe na miliyoni eshatu z’amanyarwanda.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza Cassa Mbungo yatangaje ko yababajwe no gutakaza igikombe nubwo mu mukino bakoze ibishoboka.

“Birababaje kubura iki gikombe uri ikipe ya Police kuko ni rwo rwego rushinzwe kurwanya ruswa. Twagerageje gukina neza mu mukino wose ariko ntabwo amahirwe yadukundiye. Twateraga mu izamu mu gihe twagakwiye gutanga umupira, maze aho twagakwiye gutera mu izamu akaba ari bwo dutanga,” Mbungo nyuma yo gutsindwa na As Kigali

Police FC yari yabanje mu kibuga ku cyumweru.
Police FC yari yabanje mu kibuga ku cyumweru.

Ikipe ya Police FC ni yo yabonye amahirwe menshi yo gutsinda igitego mu gice cya kabiri, gusa ku mutoza Eric Nshimiyimana wa As Kigali, ngo ibyo birasanzwe muri ruhago.

Ati “Ni byo koko badushyizeho igitutu mu minota ya nyuma y’umukino, ariko ibyo ni ibisanzwe ku ikipe yatsinzwe. Turishimye gutwara igikombe, kandi turizera ko bigiye kutwongerera imbaraga muri shampiyona”.

Ikipe ya As Kigali uretse gutwara igikombe, yanahawe sheki ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe Police ya kabiri yatwaye miliyoni ebyiri.

Jah d’Eau Dukuze

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Poleni Kasa na Team nzima,musife moyo kazeni nguvu,Imani baado ninayo kuna muda na sisi tutakuwa mabingwa,n’ubwo tutatwaye igikombe ariko nashimishijwe n’uko twatsinze Rayon sport!Buriya nari kubabara iyo gitwarwa na rayon sport cga APR.

Jado yanditse ku itariki ya: 8-12-2014  →  Musubize

Bravo kuri AS KIGALI nubwo yankuyemo kuwgatandatu sinaburara kuyishyima ku bwakazi katoroshye yakoze ikuramo ibihangage.

francis yanditse ku itariki ya: 8-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka