
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 03/03/2021, FERWAFA yatangaje ko Mashami Vincent ari we uzatoza mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ferwafa rivuga ko mu byatumye Mashami Vincent yongererwa amasezerano ari uko we (Mashami) n’ikipe bagaragaje iterambere mu mikino bakinnye.
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Régis, yavuze kandi ko Mashami yahawe inshingano zo kugeza Ikipe y’Igihugu mu mikino ya kamparampaka yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|