Benshi mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda ntibazongera guhamagarwa mu Mavubi

Ubwo umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Nshimiyimana Eric, yashyiraha ahagaragara urutonde rw’abakinnyi bagomba kwitegura gukina na Mali, yatangaje ko politike y’umupira w’amaguru mu gihe kirambye ari ukwibanda ku bakinnyi bakiri batoya kandi bakina mu Rwanda.

Ukurikije abakinnyi bahamagawe, bigaragara ko iyo politike yatangiye gushyirwa mu bikorwa buhoro buhoro, n’ubwo hakigaragaramo bamwe mu bakinnyi bakuze ndetse n’abakina hanze y’u Rwanda , gusa umubare wabo ukaba ari muto.

Ubwo Nshimiyimana yatangarizaga itangazamakuru abakinnyi yatoranyije, batunguwe no kutumvamo bamwe mu bakinnyi bitwaye neza mu mukino uheruka guhuza u Rwanda na Mali i Kigali, barimo Edwin Ouon ukinira AEL Limassol muri Cyprus, Kalisa Mao ukina muri TP Mazembe na Daddy Birori ukina muri Vita Club muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, n’abandi.

Kuba abo bose batahamagawe, Nshimiyimana asobanura ko ashaka guha icyizere no kubaka abakinnyi bakina cyane cyane mu Rwanda mu rwego rwo kubategurira kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika gikinwamo n’abakinnyi bakina mu bihugu byabo imbere gusa (CHAN), kizabera mu Rwanda muri 2016.

Nshimiyimana Eric, umutoza w'Amavubi.
Nshimiyimana Eric, umutoza w’Amavubi.

Nubwo ariko avuga ko bazibanda ku bakinnyi bakina mu Rwanda kandi bakiri batoya, mu bakinnyi yahamagaye haracyagaragaramo abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda, harimo ndetse n’abakuze. Muri bo hari Mbuyu Twite, Karekezi Olivier, Uzamukunda Elias na Haruna Niyonzima, Slomon Nirisarike, kandi bose ntawemerewe kuzakina imikino ya CHAN.

Nshimiyimana avuga ashaka no kuzajya abona intsinzi muri buri mukino Amavubi azajya akina, kugirango binongerere icyizere abo bakinnyi bazaba bitegura CHAN.

Nubwo u Rwanda ari ntacyo rugiharanira kuko rwamaze gutakaza itike yo kujya mu gikombe cy’isi, Nshimiyimana avuga ko bazagerageza gushaka intsinzi imbere ya Mali tariki 06/06/2013, ndetse na Algeria bazakina tariki 16/06/2013.

U Rwanda rumaze igihe kinini rugeregeza uburyo bwose bwafasha mu kubona intsinzi y’ako kanya ndetse n’iy’igihe kirambye, ariko uburyo bwinshi bwagiye buhyirwaho nta musaruro bwatanze.

Abatoza benshi bagiye basimburana mu gutoza Amavubi, buri wese yagiye azana politike ye, umusimbuye nawe akazana indi, ugasanga zose nta musaruro zitanze.

Politike yo gukinisha abana b’Abanyarwanda bagahabwa icyizere yakunze kuvugwa n’abatoza benshi, ndetse bakanagerageza kubaha umwanya wo gukina, ariko batsindwa bagatangira kuzana abakinnyi bakuze, ariko nabo ugasanga umusaruro wabo ari mukeya, Amavibi akomeza gutsindwa.

Mu myaka itatu ishize, u Rwanda rwasubiye inyuma ho imyanya 29, ruva ku mwanya wa 107 ku rutonde rwa FIFA rwo muri Gashyantare 2010, ubu rukaba rugeze ku mwanya wa 136.

Muri gahunda ya Leta y’imyaka 7, nk’uko Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yabibwiye inteko ishinga amategeko mu Ukuboza 2011, u Rwanda rugomba kuba mu makipe 10 ya mbere muri Afurika mu mupira w’amaguru mu mwaka wa 2017.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ahha!ibi byose mbona ari ibitangaza kubanyarwanda yiyibagije edwin ibyo yakoze kuri match iheruka ninde wundi wavuye hano bamushima uretse we.

mugema yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

ahha!ibi byose mbona ari ibitangaza kubanyarwanda yiyibagije edwin ibyo yakoze kuri match iheruka ninde wundi wavuye hano bamushima uretse we.

mugema yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka