Bayisenge aramutse agize amahirwe akerekeza muri iyi kipe yaba asanzeyo abandi Banyarwanda nka Nirisalike Salomon banakinana rimwe rimwe mu Mavubi gusa Nirisarike akina mu cyiciro cya 2 muri Antwerp FC.

Ikipe ya SV Zulte Waregem bakunze kwita Essevee FC ihagaze neza ndetse ishobora no kwegukana shampiyona, Bayisenge akaba aramutse ayigiyemo yazagaragara mu mikino ikomeye ku mugabane w’u Burayi nka Champions Leguea, Europa n’iyindi.
Essevee FC ubu iri ku mwanya wa 2 n’amanota 44 ku rutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi aho ibanzirizwa na RSC Anderlecht ifite amanota 52.
Bayisenge akina nka myugariro wo hagati (Central Defender) yazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya FERWAFA, aba kapiteni w’Amavubi U-17 yakinnye CAN U-17 ndetse n’igikombe cy’isi muri 2011. Nyuma yaje kuba Kapiteni w’Isonga FC ariho yaje kuva umwaka ushize wa 2012 ajya muri APR FC.

Muri Gicurasi 2012 Bayisenge yamaze iminsi icumi mu ikipe ya Toulouse yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa akora igeragezwa, nyuma umutoza Tardy wamutoje mu Mavubi U-17 yemeza ko iyi kipe yamushimye ndetse ko bategereje ko akwiza imyaka akabona kwerekeza muri iyi kipe.
Gusa bishobora kuba bitagikunze kuko uyu musore yongeye kujya gukora igeragezwa nanone.
Egide Kayiranga
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
emery turamwoshimiye
imana imukomezeu