Bayern Munich yatwaye igikombe cy’isi cy’amakipe (Clubs) itsinze Raja Casablanca
Bayern Munich yegukanye igikombe cya gatanu muri uyu mwaka nyuma yo gutwara igikombe cy’isi cy’amakipe (clubs) itsinze Raja Casablanca yo muri Maroc ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma wabereye i Marrakech muri Maroc ku wa gatandatu tariki 21/12/2013.
Dante Bonfim Costa Santos bakunze kwitwa Dante niwe wafunguye amazamu ku munota wa karindwi w’igice cya mbere, Thiago Alcantara atsinda icya kabiri ku munota wa 22.
Nyuma y’ibyo bitego, Bayern Munich yakomeje kwiharira umupira ishaka ibindi bitego, ariko na Raja Casablanca yasezereye Athetico Mineiro ya Ronaldinho muri ½ cy’irangiza, ikanyuzamo igasatira ku buryo butunguranye ariko umukino urangira ari ibitego 2-0.

Ni igikombe cya gatanu Bayern itwaye muri uyu mwaka wa 2013 nyuma y’icya shampiyona yegukanye, icy’igihugu cyUbudage, icya ‘Champions League’, igikombe kuruta ibindi ku mugabane w’Uburayi (super cup) ndetse n’icy’isi cy’amakipe (clubs) yatwaye kuri uyu wa gatandatu.
Uyu niwo mwaka Bayern igize ibihe byiza ikanatwara ibikombe byinshi kandi bikomeye mu mwaka umwe mateka yayo.
Ni igikombe cy’isi cy’amakipe cya gatatu umutoza wa Bayern Munich Pep Guardiola atwaye,nyuma y’ibindi bibiri yari yaratwaye akiri umutoza wa FC Barcelone.

Umwanya wa gatatu wegukanywe na Athletico Mineiro yo muri Brazil nyuma yo gutsinda Guangzhou Evergrande yo mu Bushinwa ibitego 3-2.
Icyo gikombe cy’isi kiba buri mwaka, cyari cyitabiriwe n’amakipe arindwi yitwaye neza ku migabane akomokaho. Uretse Raja Casablanca yahagarariye Afurika nk’ikipe yo mu gihugu cyakiriye ayo marushanwa, Afurika yahagarariwe kandi na Al Ahly yatwaye igikombe cya ‘CAF Champions League’.

Bayern Munich yo m Budage yatwaye icyo gikombe cy’isi yari ihagarariye umugabane w’Uburayi, Guangzhou Evergrande yo mu Bushinwa yari ihagarariye umugabane wa Aziya, naho CF Monterrey yo muri Mexique ihagararira umugabane wa Amerika ya ruguru, iyo hagati ndetse n’ibirwa bya Caraibes.
Atheletico Mineiro yo muri Brazil yari ihagarariye Amerika y’Amajyepfo, naho Auckland City FC yo muri Nouvelle Zelande ihagararira umugabane wa Oceania.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|