Batangiye kutugirira ubwoba kuko dushyize hamwe - Paul Muvunyi wa Rayon Sports
Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, Paul Muvunyi, yavuze ko abavuga ko muri iyi kipe harimo kutumvikana atari ko bimeze kuko ubu bari hamwe kurusha ikindi gihe byigeze kubaho.

Ibi Perezida Paul Muvunyi,yabivugiye mu musangiro wabereye kuri Hoteli ye iri mu Akagera ahahuriye abagize itsinda ryiswe "Special Supporting Team" rihuriyemo abari kuba hafi iyi kipe mu bijyanye n’amikoro kugira ngo ibe yatsinda imikino umunsi ku wundi aho yavuze ko ubumwe buhari kurusha ikindi gihe cyose bwabayeho kandi ko kuba hamwe ari ingufu.
Ati" Ubu bose(Amakipe bahanganye) batangiye kugira ubwoba bari guhanahana amakuru ko turi hano,kuba hamwe twese ni ingufu kandi zirakenewe muri ibi bintu. Ibyaba bivugwa ko hari ibibazo hagati y’Inama y’Ubutegetsi na Komite nta bihari,ababa batekereza ko Rayon Sports itari hamwe ,ubu nibwo iri hamwe kurusha uko yabaye hamwe."
Mu bihe bitandukanye byagiye bivugwa ko hari ukutumvikana hagati y’inzego ziyobora Rayon Sports bihereye ku mategeko byavugwaga ko yambura ububasha abakabugize akabuha abandi batakabugize ndetse n’ukundi kutumvikana ku bintu bitandukanye.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|